• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri zikanabacyura

Ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri zikanabacyura

Editorial 28 Jan 2017 Mu Mahanga

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba Ababyeyi n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri gukurikirana ko imodoka zijyana abana ku ishuri zikanabacyura ko ba nyirazo bujuje ibyangombwa bibemerera gukora iyi mirimo.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho hagaragaye bamwe mu batwara izi modoka batujuje ibisabwa birimo ubwishingizi no gusuzumisha ubuziranenge bwazo.

Hari ubwo bamwe mu bazitwara bafatwa basinze ku buryo iyo Polisi ibahagaritse, ikabasaba kuvamo, badandabirana benda kugwa hasi.

Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko iyo myitwarire n’imigirire idashobora kwihanganirwa kuko, usibye kuba inyuranije n’amategeko; ishyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri batwarwa muri izo modoka.”

Yakomeje agira ati,”Umuntu utwara bene izo modoka agomba kuba afite icyangombwa kigaragaza ko zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge. Zigomba kandi kuba zifite ubwishingizi. Gutwara abana mu modoka idafite ubwishingizi, kandi itameze neza (Ifite ubupfu runaka) ni ubwicanyi nk’ubundi.”

CIP Kabanda yongeyeho ati,”Ababyeyi n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri bafite inshingano zo gukurikirana umutekano w’abana bagenda muri izo modoka. Bakwiye kugenzura ko igihe batwawe ku ishuri ndetse n’igihe bavanwayo badatwawe n’umuntu wasinze.”

Yagize kandi ati,”Kurinda umutekano w’abo bana bisaba uruhare rwa buri wese mu bo bireba. Mu bigomba kwitabwaho harimo guhitamo Kompanyi yujuje ibyangombwa; ariko na none ibyo bigomba kujyana no gukurikirana ko zubahiriza ibyo zisabwa.”

Yavuze ko Polisi izamo mu rwego rwo gucyebura no guhana abatwara izo modoka bishe amategeko y’umuhanda; ariko yongeraho ko bitakabaye ngombwa mu gihe abo bireba bose bubahirije inshingano zabo.

-5548.jpg

CIP Kabanda yibukije kandi ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda bitavuga gusa gutwara ikinyabiziga ku muvuduko wemewe n’amategeko no kutabitwara wasinze; ahubwo ko ibyo byunganirwa no kuvana mu muhanda ibintu byose bishobora guteza impanuka birimo amabuye, umucanga, n’imyanda itandukanye.

RNP

2017-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Rulindo: Abacuruzi bamenyeshejwe ibinyobwa byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge

Rulindo: Abacuruzi bamenyeshejwe ibinyobwa byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge

Editorial 27 Feb 2016
Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Editorial 26 Jul 2022
Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Editorial 12 Mar 2016
Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Editorial 01 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yerekanye abakinnyi bashya n’ibikombe yatwaye mu mikino y’intoki  (Handball)
Mu Mahanga

Polisi yerekanye abakinnyi bashya n’ibikombe yatwaye mu mikino y’intoki (Handball)

Editorial 01 Aug 2016
Perezida Kagame azitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde
Mu Mahanga

Perezida Kagame azitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde

Editorial 06 Jan 2017
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR
Amakuru

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Editorial 21 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru