Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye guverinoma y’icyo gihugu mu rukiko basaba yuko icyemezo iherutse gufata cyo guca iryo tabi nta shingiro gifite.
Abo bacuruzi 14, batumiza bakanaranguza iryo tabi rya Shisha, bavuga yuko Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu cya Kenya tariki 28 uku kwezi yaciye Shisha ariko uko kuyica ikaba yarakozemo amakosa abiri akomeye cyane.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Standard cyandikirwa muri Kenya, umwe muri abo bacuruzi ba Shisha bakomeye cyane muri icyo gihugu ni uwitwa Kennedy Langat, ufite akabari na resitora ahitwa Westland muri Nairobi, byanditsweho Shisha Bar and Restaurent. Langat ni umwe muri abo bantu batanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga bavuga yuko guverinoma yaciye shisha ku karengane kandi binyuranijwe n’amategeko !
Asobanura iby’ikirego cyabo avuga yuko umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima, Cleopha Mailu, tariki 28/12/2017 yatangaje yuko Shisha iciwe atabanje kubiganirizaho abo icyo cyemezo kizagiraho ingaruka kandi ngo itegeko ariko ribiteganya. Ikindi kandi ngo ntabwo yigeze agaragaza ingaruka mbi zishobora kuba zaterwa no gukoresha Shisha, abantu muri Kenya bari basigaye bikundira cyane.
Iryo tangazo rya Minisiteri y’ubuzima muri Kenya rivuga yuko bibujijwe gukora Shisha, kuyitumiza kuva hanze, kuyicuruza no kuyinywera ku butaka bwa Kenya. Iryo tangazo rikavuga kandi yuko uzayifatanywa azacibwa amande y’amashilingi ibihumbi 50 cyangwa agahanishwa igifungo cy’amezi atandatu cyangwa byombi !
Ikirego cy’abo bacuruzi ba Shisha tariki 29/12/2017 nibwo cyashyikirijwe urukiko rw’ikirenga ruracyakira, rutangaza yuko urubanza ruzatangira kuburanishwa nyuma y’iminsi itatu. Kenya nicyo gihugu cya mbere muri Afurika aho urukiko rw’ikirenga rwaregewe yuko Perezida uriho yatangajwe ko yatsinze amatora kandi harimo uburiganya, rugategeka yuko amatora asubirwamo ! Ntabwo rero byatungurana cyane urwo rukiko rutegetse yuko Shisha ikomeza kunyobwa no gucuruza kugeza aho Minisiteri y’ubuzima izagaragariza ububi bwayo ku buryo bufatika !
Kenya iciye ikoreshwa rya Shisha nyuma gato u Rwanda narwo ruyiciye. Tariki 15/12/2017 Minisitiri w’ubuzima, Diane Gashumba, yatangaje yuko kubera ko itabi rya shisha ari ribi cyane ku buzima bw’abantu riciwe burundu mu Rwanda. Gashumba yasobanuye yuko kumywa shisha bitera kanseri, indwara z’umutima n’izindi. Bivugwa yuko ububi bwa shisha bukubye incuro zirindwi ububi bw’itabi risanzwe, kandi naryo abantu bakangurirwa kurireka !