• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Editorial 21 Jul 2017 Mu Rwanda

Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze muri filime Nyarwanda yitwa “City Maid”, avuga ko asigaye ahura na bamwe mu bakunzi b’iyo filime bakarira kubera ibyo akina muri iyo filime.

City Maid ni filime y’uruhererekane yerekanwa kuri Tereviziyo y’igihugu. Ikinirwa mu mujyi igaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’aho haba mu ngo ndetse no mu rubyiruko.

Laura ayikinamo yitwa Nikuze. Aba ari umukobwa waturutse mu cyaro, ukora akazi ko mu rugo muri uwo mujyi. Ako kazi akora ahuriramo n’ibibazo birimo no guhohoterwa mu buryo butandukanye.

Abakunzi b’iyo filime bakunda uburyo Laura akina muri iyo filime. Laura w’imyaka 24 y’amavuko, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko mu buzima busanzwe abantu batandukanye baba bashaka kumubona bibaza ku buzima bwe.

Agira ati “Kuriya ngaragara kuri televiziyo,abenshi iyo bambonye baba bamfitiye amatsiko, hari bamwe baba bababaye iyo bambonye. Hari n’abo duhura bakarira kubera ibyo mba nkina! Iriya ni filime mba nkina.”

Akomeza abwira abakunzi be ko ibyo akina muri “City Maid” ntaho bihuriye n’ubuzima bwe busanzwe. Ahamya ko abana n’umuryango we kandi akaba afite ababyeyi be bombi.

Laura avuga kandi ko hari bamwe bamutinya nyamara ngo bitari bikwiye. Ati “Abambona, ntabwo ntinyitse, n’uwambona akamvugisha nta kibazo.

Nkunda abafana banjye, nkunda abantu banyishimira, nibo mbaraga zanjye kandi bajye bakomeza kumba hafi, bangire inama, bankosore, muri make ntabwo ndi umuntu utinyitse cyane.”

-7328.jpg

Laura Musanase aracyari ingaragu, abana n’umuryango we

Laura Musanase yavukiye muri Tanzania ariko akurira mu Rwanda. Amashuri abanza yayigiye mu kigo cya “Bright Academy Primary School” mu Karere ka Nyagatare.

Amashuri yisumbuye yo yayatangiriye muri “Lycee de Kigali” ayasoreza muri “FAWE Girls’ School”.

Nta kindi kintu akora uretse gukina filime. Yatangarije Kigali Today ko yabaye ahagaritse amashuri. Yari ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami ry’Ubukungu (Economics) muri University of Kigali.

Ibyo gukina filime ngo yabigiyemo kubera inshuti ze zirimo nyinshi zikina filime. Ubusanzwe ngo akiri mu umwana inzozi ze zari izo kuzacuruza imodoka kuko yazikundaga.

City Maid ni yo filime ya mbere akinnyemo kandi ngo ntaho yigeze yiga ibyo gukina filime

Source : KT

2017-07-21
Editorial

IZINDI NKURU

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Editorial 23 Dec 2021
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Editorial 03 May 2021
Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Editorial 30 Apr 2018
Gasabo: Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro

Gasabo: Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro

Editorial 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

#Kwibuka26 : ”  Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka “-Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

#Kwibuka26 : ” Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka “-Perezida Kagame

Editorial 07 Apr 2020
Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Editorial 01 Mar 2018
Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018
IMIKINO

Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018

Editorial 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru