Abadipolomate b’Abafaransa bimwe viza yo kwinjira mu Rwanda nyuma yo kugaragaza ibyangombwa biyisaba biriho ibendera rya kera ry’u Rwanda ryo ku butegetsi bwa Yuvenali Habyarimana.
Ku isonga ni Rémi Maréchaux, ushinzwe ibikorwa bya Afurika n’ibihugu bituriye inyanja y’Abahinde muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, wagomba kuba aherekejwe n’ushinzwe ibikorwa by’iterambere mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’umujyanama mu by’ubukungu.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko byari biteganijwe ko ku matariki ya 9 na 10 Nyakanga 2017, iryo tsinda ryagombaga kuba riri mu Rwanda mu butumwa bw’akazi aho ryagombaga kugirana ibiganiro na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga, nyuma rikerekeza muri Cameroun.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, ibiro bya perezidansi y’u Bufaransa (Quai d’Orsay) ngo nibwo byashyikirije ambasade y’u Rwanda i Paris, impapuro zisabira visa abo badipolomate uko ari batatu, n’inzira bazanyuramo berekeza muri Afurika yo hagati. Aho bagombaga kunyura Quai d’Orsey ikoresheje ikoranabuhanga yometseho amabendera y’ibihugu.
Intandaro yo kwimwa visa y’u Rwanda ngo ni uko ku mpapuro hometsweho ibendera rifite amabara atatu (icyatsi kibisi, umuhondo n’umutuku) hagati handitse mu nyuguti nini “R”.
U Rwanda mu wa 2001 rwahinduye ibendera. Iriri mu bubiko bwa Repubulika y’u Bufaransa ni iryariho ku butegetsi bwa Habyarimana rifatwa ku rwego mpuzamahanga nk’ibendera by’abakoze jenoside.
Mu kiganiro na Jeune Afrique, Quai d’Orsay ivuga ko ubutumwa bwimuriwe indi tariki. Iti “Habaye uburangare mu buyobozi nibyo byatumye visa itatangirwa igihe. Gusa habaye isubikwa, nta kibazo cya dipolomasi gihari.”
Ku ruhande rw’u Rwanda si ko rubibona, ruvuga ko ari imvugo isekeje, n’ubwo ubutegetsi bw’i Kigali budakeka amababa ubutegetsi buriho ubu, ko byaba ari igikorwa by’ubushotoranyi.
Umwe mu badipolomate b’u Rwanda agira ati ”Mu bisobanuro baduhaye bagira bati ‘Ibendera ryashyizweho mu buryo bw’ikoranabuhanga, tuza kubibona impapuro zimaze gusohoka mu icapiro. N’abari bazifite mu ntoki zabo ntibigeze babona iryo kosa.”
U Rwanda ntirwiyumvisha ukuntu ikoranabuhanga rya Quai d’Orsay rikoresha ibendera ritagikoreshwa nyuma y’imyaka 16 yose u Rwanda rurihinduye, ruvuga ko byaba biteye amatsiko n’urujijo.
Ibi bibaye mu gihe nta ambasaderi uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo Michel Flesh yavaga ku butaka bw’u Rwanda, kuva ubwo u Rwanda rwanze kwakira uwari amusimbuye, Rémi Maréchaux utifuzwa mu gihugu cy’imisozi igihumbi kubera amateka.
Uyu mugabo aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2010 mu ruzinduko Perezida Nicolas Zarkozy yagiriye mu Rwanda, perezida rukumbi wakandagiye ku bataka bw’u Rwanda nyuma y’ubutegetsi bwa François Mitterrand.