• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abafaransa ntibishimiye gahunda ya AU yo kwishakamo ibisubizo iyobowe na Perezida Kagame

Abafaransa ntibishimiye gahunda ya AU yo kwishakamo ibisubizo iyobowe na Perezida Kagame

Editorial 31 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Zimwe muri gahunda Perezida Kagame ashyize imbere nyuma yo kuyoboraUmuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) harimo igitekerezo cyuko buri gihugu cyazajya kivana 0.2% ku musoro w’ibitumizwa mu mahanga agashyirwa mu ngengo ya Komisiyo ya AU mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Iki gitekerezo cyaganiriweho mu nama ihuza abakuru b’igihugu bya Africa yarangiye kuri uyu wa mbere muri Addis Ababa ariko bimwe mu bihugu cyane cyane abafaransa bakomeje kugaragaza kubirwanya babicishije mu bitangazamakuru byabo banenga icyo gitekerezo ndetse n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Umunyamakuru Nicolas Germain ukorera France 24 yakoze inkuru zitandukanye kuri iyo nama iherutse maze agaragaza ko Perezida Kagame ari gushaka gukoresha ingufu ngo ashyirireho ibyemezo ibindi bihugu bya Africa kugahato.

Birababaje kubona ibikorwa byose birenga 80% byishyurwa n’abaterankunga kandi Afurika ishyize hamwe yashaka uburyo bwo kubyishyura.

Igitekerezo cyashyizwe imbere na Perezida Kagame nuko buri gihugu cyazajya kivana 0.2% ku musoro w’ibitumizwa mu mahanga agashyirwa mu ngengo ya Komisiyo ya AU mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo Kugeza ubu ngo hari ibihugu bigera kuri 20 byatangiye kubishyira mu bikorwa, aho bizeye ko muri uyu mwaka n’ibindi byinshi bizinjira muri iyo gahunda.

Perezida Kagame ntiyishimiwe na bimwe mu bihugu cyane cyane Ubufaransa bufite inyungu mu kunyunyuza imitsi y’abanyafurika aho bitekereza ko kuba agiye kuyobora uyu muryango bizatuma gahunda y’amavugurwa yo muri uyu muryango ifata indi ntera na cyane ko ari we wari wanashinzwe akanama ko gutegura ayo mavugurura.

Ibi ngo bizatuma n’abandi bazasimburana ku mwanya wo kuyobora uyu muryango bazajya bakomerezaho bigatuma Afurika igera ku ntego yihaye yo kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Iyo urebye Afurika, ni umugabane ugizwe n’ibihugu byinshi kandi ukaba ugizwe n’abaturage hafi Miliyari, ufite abasore n’inkumi bafite ingufu zo gukora, ufite umutungo kamere, ufite ikirere cyiza, ariko ni wo mugabane ukennye, ni wo mugabane ukiri inyuma y’iyindi. Bivuze ko hari akazi ko kwivugurura umugabane wa Afrika ukikura mu mabako ya bagashakabuhake.

N’ubwo ubukoloni bwarangiye hari ibihugu bikunze kunengwa, aho usanga imiyoborere yabyo igirwamo n’ibihugu byabikolonije. Kugira ngo iyi myumvire ihinduke hagomba gukomeza inzira Afurika yiyemeje yo kubaka ubumwe mu banyafurika ndetse no guharanira kugira Afurika ifite ijambo ku rwego mpuzamahanga.

Ubwanditsi

2018-01-31
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: CMI yarekuye Fidele Gatsinzi nyuma yo kotswa igitutu kubera yamufunze bitemewe n’amategeko

Uganda: CMI yarekuye Fidele Gatsinzi nyuma yo kotswa igitutu kubera yamufunze bitemewe n’amategeko

Editorial 22 Dec 2017
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Editorial 01 Jul 2019
Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye

Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye

Editorial 02 Mar 2018
Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Editorial 20 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.
Amakuru

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.

Editorial 01 Nov 2020
Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21
ITOHOZA

Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21

Editorial 06 Jul 2016
Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali
Amakuru

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Editorial 29 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru