Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, itangaza ko iminsi 10 ishize, abagore babiri baburiwe irengero, umwe muri bo akaba ari umunyarwandakazi.
Umuyobozi wa Sosiyete sivile, Pacifique Nininahazwe, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko abo bagore babiri ari Aimée Ncuti na mugenzi we witwa Rehema Kaneza .
Yagize ati “ Iminsi 10 mbere y’uko umwaka ushira hishwe Lydia Nibogora, undi mugore w’ubwoko tutsi ufite inkomoko mu Rwanda n’inshuti ye barabuze, Aimée Ncuti na mugenzi we Rehema Kaneza, babuze kuva tariki ya 8 Gashyantare 2018″.
Nyuma yo gutangaza aya makuru abicishije kuri twitter, uwitwa Teddy Mazina yamusubije agira ati “Umwe mu bagore babiri bari baraburiwe irengero yabonetse afitwe n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi (SNR) nyuma y’iminsi itari mike ntawe uzi aho aherereye”.
Mu gihe inzego z’umutekano mu Burundi nta kintu zari zabivugaho, ibura ry’aba bagore ritangajwe mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ivuga ko mu Burundi ishimutwa rikomeje gukaza umurego.
Abadashyigikiye ko Itegeko Nshinga rihindurwa ngo batabwa muri yombi. Umuvugizi w’igipolisi mu cyumweru gishize akaba yaratangaje ko hari abanyeshuri batanu bafashwe barimo gukangurira abaturage kuzatora OYA, iyi miryango ikaba yamagana iri tabwa muri yombi ry’abagaragaza ibitekerezo byabo.