Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yababariye abagore n’abakobwa bari barahawe n’inkiko ibihano kubera icyaha cyo gukuramo inda, nk’uko yabitangaje mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, bose hamwe bakaba 62.
Ingingo ya 162 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku cyaha cyo gukuramo inda, igira iti: “Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000)”
Cyakoze ingingo ya 165 yo yemera ko hari impamvu zishobora gutuma umugore yemererwa gukuramo inda ndetse n’umuganga akemera kuyimukuriramo.
Izo mpamvu zirimo kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; kuba yarashyingiwe ku ngufu; kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.
Nyamara iyi ngingo ivuga ko uretse mu gihe inda ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi, izindi mpamvu zihabwa agaciro gusa iyo nyir’ugusaba gukurwamo inda yagaragarije muganga icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha kibyemeza.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame