Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Bushingye, yatangaje ko mu kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana, hateganyijwemo ibihano ku bantu bamaze kugira umuco wo guhisha inyandiko zikemangwamo amakosa, iyo bumvise ko umugenzuzi w’Imari ya leta agiye gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo mu bigo bayobora.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Busingye yagejeje ibisobanuro mu magambo ku badepite, ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016. Iyo raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa 3 Mutarama 2018.
Perezida wa PAC, Depite Kusi Juvenal, yakomoje ku bibazo birimo icyo Ubushinjacyaha bwagaragaje nk’inzitizi y’ibimenyetso bitemerwa mu rukiko, ugasanga abakurikiranyweho kunyereza umutungo bagizwe abere.
Minisitiri Busingye yavuze ko usanga iki kibazo gishingira ku kuba umuntu akurikiranyweho kunyereza amafaranga kuko hari inyandiko aba ataragaragarije Umugenzuzi w’Imari ya leta ariko ubugenzacyaha bwajya mu iperereza bakazerekana.
Yavuze ko habamo ikibazo cy’uko raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta igaragaza ibimenyetso bimwe ariko ubugenzacyaha bwajya gucukumbura bugasanga ibimenyetso bitakimeze uko umugenzuzi w’imari ya leta yabisanze.
Yagize ati “Nk’urugero, aho umugenzuzi yagiye asanga impapuro runaka zidashobora kuboneka ariko ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwajya gukora iperereza bugasanga izo mpapuro umugenzi w’imari atabonye zihari. Twasanze icyo ari ikibazo ndetse gishobora no gutanga icyuho cyo gusibanganya ibimenyetso cyangwa guhimba ikintu kitari kiriho.”
Minisitiri Busingye yavuze ko mu gitabo cy’amategeko ahana kiri kunozwa, hateganyijwe ko niba umugenzuzi w’imari atarashoboye kubona ibintu yaje kugenzura, ‘igihe umugenzacyaha aje akabibona hakwiye kubazwa aho byari byaragiye’.
Minisitiri Busingye yavuze ko hari no kurebwa uburyo Umugenzuzi w’Imari ya leta yakorana n’ubugenzacyaha, ku buryo igihe abonye ikibazo yajya ahita amenyesha ubugenzacyaha bitarindiriye ko asohora raporo ngo agaragaze ibyo bibazo.
Yakomeje agira ati “Ni ikintu cyakomeje kudakorwa ariko ubu nagira ngo mbizeze ko bitazongera, igihe umugenzuzi azajya akora igenzura tuzakora ku buryo ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha buzajya buba buri hafi aho ku buryo batazajya bategereza ko raporo ikorwa.”
Minisiteri y’ubutabera ivuga ko imaze kuzamura igipimo ubushinjacyaha butsindiraho imanza zirebana n’ibyaba bimunga ubukungu bw’igihugu, kuko hagati ya 2014-2018 zavuye kuri 68 % zikaba zigeze kuri 84.1% mu mwaka ushize.