• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 nibo bazitabira irushanwa rya Tennis, Rwanda Open M25

Abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 nibo bazitabira irushanwa rya Tennis, Rwanda Open M25

Editorial 20 Sep 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nzeri 2024 nibwo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Théoneste Karenzi yemeje ko abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 bazitabira irushanwa rya Tennis rizwi nka “Rwanda Open M25”.

Ibi uyu muyobozi yabyemereje mu kiganiro n’itangazamakuru aho ryagarukaga ku myiteguro yaryo, aha Perezida Karenzi akaba yari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ibya Tekiniki, Eric Uwamahoro Bimenyimana.

Uyu mwaka iri rushanwa rizaba ibyumweru bibiri; tariki ya 23-29 Nzeri no kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira ku bibuga byo muri IPRC Kigali.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Théoneste Karenzi, yavuze ko biteguye neza iri rushanwa ryashowemo ari hagati ya miliyoni 120 Frw n’asaga miliyoni 150 Frw.

Ati “Irushanwa turyiteguye neza kandi tumaze kumenyera. Abakinnyi bacu twizeye ko bazahatana ariko nk’uko nabivuze Abanyarwanda bazaze gushyigikira aba bana kuko na bo bagira ishyaka ryo gukina neza.”

Ishimwe Claude, nimero ya mbere muri Tennis mu Rwanda, yavuze ko biteguye neza iri rushanwa.

Ati “Turiteguye ibishoboka byose, icyo kubizeza mu marushanwa ni uko tuzakora uko dushoboye kugira ngo twerekane ko tuzabikora.’’

Irushanwa rya Tennis rya “Rwanda Open M25” rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuva rishyizwe ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”

Rwanda Open M25” iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ndetse itanga amanota ku rutonde rwa ATP.

2024-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Editorial 23 May 2023
Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Editorial 04 Mar 2022
Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Editorial 09 Aug 2021
Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Editorial 11 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports iri ku mwanya wa 36, APR FC ku wa 49 mu makipe akomeye muri Afurika
IMIKINO

Rayon Sports iri ku mwanya wa 36, APR FC ku wa 49 mu makipe akomeye muri Afurika

Editorial 10 Oct 2018
Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.
Amakuru

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Editorial 19 May 2021
REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC
Amakuru

REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC

Editorial 02 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru