Nyuma yaho Umutoza mukuru wa Rayon Sports Karekezi Olivier afatiwe na Polisi y’u Rwanda kuri ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano aho yajyanywe kubazwa ibyaha acyekwaho bifitanye isano n’ikoranabuhanga n’itumanaho.
Abakinnyi ba Rayon Sport Rutanga Eric na Mukunzi Yannick nabo batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017.
Mukunzi Yannick na Rutanga Eric batawe muri yombi kubera gukekwaho gufatanya icyaha n’umutoza wabo Karekezi Olivier we watawe muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.
Amakuru agera kuri Rushyashya ni uko abo bakinnyi ngo ubwo bari bagiye gukina umukino wahuje u Rwanda na Ethiopia i Addis Abeba ndetse n’uwahuje amakipe yombi i Kigali ngo bari basabwe n’umutoza wabo gutsindisha ikipe y’igihugu Amavubi.
Kugeza ubu icyoba ni cyose m’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, hibazwa igikurikira, mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Mbere, busaba abakunzi b’iyi kipe kwitonda no kwitwararika muri ibi bihe. Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports, muri iri tangazo yagize ati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje kwihanganisha umuryango wa Ndikumana Hamadi Katauti, n’abakunzi be. Burabasaba kutivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano zikurikiranye umutoza ndetse na bamwe mu bakinnyi ku byaha bakekwaho. Burangije bubasaba kurangwa n’ubwitonzi musanganywe no kurushaho kwegera ikipe yacu”
Polisi y’u Rwanda ntirasobanura byeruye ibyaha Karekezi Olivier na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakoze n’inzira babikozemo, ariko hari amakuru avuga ko hatahuwe ubutumwa Olivier Karekezi yandikiranaga n’abantu batandukanye, bacura umugambi wo gushaka uko Ethiopia yatsinda Amavubi.
Bityo ikipe y’igihugu ntijye mu mikino ya nyuma ya CHAN, kuko ngo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yari yishongoye ku bakinnyi bajyanye Amavubi muri CAN ya 2004 agaragaza ko nta gaciro ibyo bakoze bikwiye guhabwa.
Olivier Karekezi kandi ngo hari bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yari yasabye ko bakora ibishoboka byose Amavubi agasezererwa n’ubwo byarangiye Ethiopia isezerewe. Aya makuru ariko ntaremezwa n’inzego z’Ubugenzacyaha.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Theos Badege,yabwiye itangazamakuru ko uyu mutoza ari mu maboko ya polisi ariko ibindi bimwerekeyeho bikazatangazwa nyuma mu rwego rwo kugirango iperereza rigende neza.
Uyu mutoza ya tawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu w’icyumweru gishize mu gihe n’ubundi igikuba cyari cyacitse mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko mu ikipe ya Rayon Sports aho Katauti wari umutoza wungirije yitabye Imana ndetse akaba yaranamaze gushyingurwa.
Ariko bimaze kumenyekana itabwa muri yombi rya Karekezi ntaho rihuriye n’urupfu rwa Katauti.