Ku wa 18 Mutarama, itsinda ry’abapolisi umunani bigishije abakozi bagera kuri 30 b’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba (Integrated Polytechnic Regional Centre-West) riherereye mu karere ka Karongi ukuntu bakwirinda inkongi z’imiriro, n’uko bazizimya ziramutse zibaye.
Itsinda ryabigishije ryari riyobowe na Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
Abagize iri tsinda babanje gusuzuma ubuziranenge bw’ibikoresho by’iri shuri byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers), maze babagira inama y’uko barushaho kwita ku buziranenge bwabyo kugira ngo mu gihe habaye inkongi y’umuriro babashe kuyizimya nta nkomyi.
IP Rutebuka yabwiye abo bakozi b’iri shuri kujya basuzuma buri gihe ko ibikoresho byabo byo kuzimya inkongi z’imiriro ari bizima, ibyo basanze bifite ikibazo bakabikoresha, naho ibyangiritse bakabisimbuza ibishya.
Yabasobanuriye ko inkongi z’imiriro zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.
IP Rutebuka yakomeje ababwira ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi, ari na yo rimwe na rimwe itera inkongi z’imiriro.
Yababwiye ati:”Nk’ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’amashanyarazi, mukwiriye kuba intangarugero mu kwirinda inkongi z’imiriro.”
Yasoje ababwira guhamagara Polisi y’u Rwanda ku mirongo ya terefone ariyo; 112, 111, na 0788311120 mu gihe hari inkongi y’umuriro ibaye .
Ushinzwe amashanyarazi muri iri shuri, Kalisa Thadée yagize ati:”Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro. Zizatuma turushaho gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro mu ishuri ryacu, iwacu mu ngo, ndetse n’aho dutuye muri rusange.”
Yasabye abo bakozi b’iri shuri bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.
RNP