Ku italiki ya 23 Kanama, abamotari bo mu karere ka Kirehe, bifatiye umwe muri bo , bamufatanye ibiro 10 by’urumogi.
Habumugisha Emmanuel niwe wafashwe na bagenzi be bakorera mu murenge wa Nyamugari, bakaba baramukurikiye bamufatira mu mudugudu Kanyabihara, akagari ka Gatarama ho mu murenge wa Kigina.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Habumugisha yafashwe nyuma y’ihererekanywa ry’amakuru hagati y’abamotari bakorera muri Kigarama na Nyamugari, mbere y’uko babishyira mu maboko ya Polisi.
IP Kayigi yagize ati:”Abamotari bakorera muri Nyamugari babonye amakuru kuri bagenzi babo bo muri Kigarama ko, umwe muri bagenzi babo ashobora kuba atwaye urumogi kandi afashe icyerekezo barimo, abamotari ba Nyamugari baramuhagaritse aranga maze nabo baramukurikira baramufata, bahita bahamagara Polisi yo muri Nyamugari nayo yaje iramujyana.”
Kigarama ni umwe mu mirenge ya Kirehe ikoreshwa n’abacuruzi b’urumogi nk’inzira yarwo.
Yakomeje agira ati:” Ukekwa niwe wari utwaye moto, naho uwo yari ahetse bivugwa ko ariwe nyiri moto we, yahunze asiga moto ye. Ibiro 10 by’urumogi bari babihishe mu mufuka barengejeho ibitoki.”
Moto RA 537S nayo yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamugari aho uwafashwe nawe afungiye.
IP Kayigi yagize ati:” Hari ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi ikorera muri Kirehe n’abamotari , bakaba bafite uburyo bwinshi bwo gufata cyangwa gutanga amakuru ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge.”
Mu minsi ishize kandi, abamotari bafashe umugabo n’abashoferi bafata umugore mu bihe bitandukanye muri Kireheaho bageragezaga kubifashisha mu ngendo zabo z’ubucuruzi bw’urumogi.
Aha Kayigi akaba yagize ati:” Twese tugize ubufatanye nk’ubwerekanywe n’aba bamotari, nta gushidikanya abacuruzi b’ibiyobyabwenge bazabura ubwinyagamburiro kandi bizaca intege inzira byagemurwagamo.”
RNP