Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe Ubutasi (CMI) rwashimuse Abanyarwanda babiri ari bo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 y’amavuko.
Bombi ni abaturage bo mu Mudugudu wa Gahamba, mu Kagari ka Tabagwe, mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.
Aho bakomoka ni na ho hadutse ikibazo cy’umutekano muke mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019, ubwo inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zashyamiranaga n’abaketsweho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe babivanye muri Uganda, biviramo babiri kuraswa, bahasiga ubuzima.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Samvura na Habiyambere bashimutiwe muri Uganda ahitwa Gasheke, ku ntera y’ikilometero kimwe n’igice (1,5km) uvuye ku mupaka w’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019 mu ma saa sita n’igice z’amanywa. Ngo bari bagiye mu birori by’umubatizo w’umwana w’inshuti yabo yitwa Muhwezi Silver.
Abo Banyarwanda babiri mbere yo kwerekeza muri Uganda ngo bagiriwe inama na bagenzi babo yo kutajya muri Uganda kuko bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko birengagiza izo nama, bafata icyemezo cyo kujyayo, banga gusuzugura inshuti yabo yari yabatumiye mu munsi mukuru.
Samvura na Habiyambere biyongereye ku rutonde rurerure rw’ibihumbi by’Abanyarwanda babayeho nabi mu magereza y’Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe Ubutasi (CMI).
Abafungiyemo ngo ntibemererwa gusurwa n’urwego ruhagarariye u Rwanda muri Uganda, ntibashobora guhabwa ubufasha mu by’amategeko, ndetse ngo ntibanajyanwa mu nkiko za Uganda ngo baburanishwe.