Abanyarwanda babiri bari bafungiye Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mbere yuko bagaruka mu Rwanda ku wagatandatu ushize, bavuze ko Uganda ikomeje kuba mbi cyane, ku Banyarwanda bajyayo.
Celestin Maniraguha, w’imyaka 39, akaba akomoka mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, mu gihe Moses Rusa w’imyaka 64 y’amavuko akomoka mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo Celestin Maniraguha yajya Uganda mu gukora akazi ko k’ubwubatsi no gutwara imodoka nyuma gato y’umunsi mukuru wa Pasika uyu mwaka, ubu akaba akiguye mu kantu, kubera ko bamubeshyeye ngo ni intasi y’URwanda bityo bahita bamufunga mu gihe cy’ukwezi n’igice kandi afunzwe mu buryo buhabanye n’amategeko, muri icyo gihe cyose, bakaba bari bafungiye ahitwa Kisoro na Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda, ndetse n’ahitwa Mbuya,muri Kampala, ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare muri Uganda.
Akaba yaravuze ko ubwo yasubiraga ku kazi ke Kisoro, shebuja yanze kumwishyurwa, ahubwo, ahamagara polisi mu rwego rwo kugirango arege intasi y’URwanda iri mu gihugu. “Nashinjwe kuba intasi y’URwanda,” nkuko yabyivugiye, bityo, akaba aburira Abanyarwanda kujya mu gihugu cy’abaturanyi.
Nyuma yo gukorerwa iyicarubozo mu buryo bunyuranye, ngo kumukubita inshyi, no kumufungira mu gisa nk’ubuvumo, Maniraguha yaje kurekurwa nta cyaha ahamijwe n’ubushinjacyaha yoherezwa mu Rwanda.
Naho kuri Moses Rusa, yariyagiye gusura sewabo w’imyaka 100 ahitwa Rwentobo ho mu burengerazuba bwa Uganda, bityo afatwa ku wa 26 Kamena 2019, ubwo yari ategereje bisi imugarura mu Rwanda. Nawe bamuregaga kuba maneko, banamubaza amashuri yize, nuko bamujyana mu magereza ya gisirikare Mbuya Kampala. “Muri kasho, twararaga ku isima mu cyumba gito cyane,” mu magambo ye, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru IKigali ku wa kabiri w’icyi cyumweru. Akaba yarongeyeho ko gusenga igihe cyose aribyo byaturinze “ Naho ubundi twanyuze mu iyicarubozo rikabije, ari nako twibaza niba tuzigera tugera imuhira ”.
Ubwo yari akiri muri Uganda, aho yari amaze iminsi itatu mbere yuko afatwa, Rusa yitegereje ukuntu Abanyarwanda bava mu Rwanda bafatwa, ariko Abanyarwanda baba muri Uganda ntabwo bagirirwa nabi muri rusange. Nubwo yakorewe iyicarubozo cyane, muri kasho, yavuze ko ibikangisho by’iyicarubozo byari igikangisho iteka, bityo bikaba byaratumaga asenga kugirango bekumukorera iyicarubozo “Nta mafaranga nari mfite, bityo ari nta numburanira, icyo nakoraga byari ugusenga gusa, kugirango ne gukorerwa iyicarubozo ” nkuko yabivuze.
Umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, kandi wanahoze ari umunyamakuru, Rusa yavuze ko bamurekuye atagiye mu rukiko, nuko bamwohereza mu Rwanda.
Kuba ubu yararekuwe, akaba ari mu Rwanda, isengesho rye ryambere, ni ugusengera ubutegetsi bwa Uganda kugirango burekeraho kugirira nabi Abanyarwanda bambuka bajya Uganda, mu rwego rwo gusura inshuti, cyangwa ku mpamvu z’ubucuruzi.
“Ndasaba Imana ngo ibihugu byacu bisubukure imibanire myiza, nkuko byahoze cyera,” Rusa.
Nuko aburira Abanyarwanda bose baba batecyereza kujya Uganda.
“Abo bafite gahunda yo kujya Uganda bagakwiye kuba babisubitse, muri iki gihe, bakazongera kujyayo Imana imaze gufungura umupaka,” Rusa.
Leta y’URwanda ikaba yaragiriye inama abanyarwanda kutajya muri Uganda, bavuga ko amagana y’abanyarwanda baribarafashwe batesekera mu minyururu idakurikije amategeko muri Uganda. Abenshi muri abo bagarutse mu Rwanda, bagiye bavuga ukuntu bagiye bagirirwa nabi, n’ukuntu bagiye bavanwa mu modoka zinyuranye, ibyo kandi bikaba byarakorwaga n’abantu babaga bambaye imyenda ya gisivile, bityo ngo bakisanga mu magereza aho bamaraga amezi n’amezi ambasade y’URwanda itabizi.
Kigali kandi ikaba irega Kampala kuba yorohereza imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo guhungabanya URwanda, ikirego Uganda ihakana.