Abanyarwanda batanu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba nyuma y’igihe muri gereza muri Uganda aho bakoreshwejwe imirimo ivunanye.
Bavuga ko bari bamaze bafungiye muri gereza ya Ntungamo na Kasese, bivugwa ko hari abandi Banyarwanda benshi.
Umwe muri aba, Felicien Ntigurirwa wo mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 agiye gusura abavandimwe be, amarayo umwaka. Ubwo yari agarutse mu Rwanda, yafashwe ageze ku mupaka.
Ati “Ndi gutaha nafatiwe ku mupaka mbazwa ibyangombwa nerekana indangamuntu, bambwira ko idahagije banca amashiringi menshi ndayabura, bahita bajya kumfunga.”
Avuga ko bamujyanye muri gereza ya Ntungamo ndetse akatirwa gufungwa amezi atandatu, bakahamukura bamujyana guhinga mu gace bita i Buga.
Ati “Aho bakujyana guhinga, ni uguhinga ku ngufu n’iyo utabishoboye baragukubita mpaka ukabimenya, ni ubuzima ntakwifuriza umunyarwanda wese kubamo kuko uhera mu gitondo uhinga ukageza nimugoroba utaruhuka, ari nako igiti kikuri mu mugongo.”
Benshi muri aba baturage bahuriza ku kuba Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagafungwa by’umwihariko igihe bageze ku mupaka. Benshi muri aba Banyarwanda bashinjwa kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko no kuba intasi z’u Rwanda.
Ni ibirego bahakana bavuga ko bajya muri Uganda gushaka imibereho.
Source: Igihe