Nyuma y’aho hashyiriweho amatsinda ndetse n’uduhimbaza musyi tugenerwa aberekanye aho Umunyarwanda yaba ari hose muri Uganda, ucyekwaho kuba akorana n’u Rwanda, inzego z’ubutasi bwa gisirikare [ CMI ] zikaba ziri gukoresha inkoramutima za RNC mu rwego rwo guhiga bukware abanyarwanda.
Abanyarwanda batatu aribo Jean Marie Iranyunva, Rameck Rukundo Niyonzima na Jonathan Rukundo, bashimutiwe Kololo, mu Mujyi wa Kampala mu bikorwa by’amasengesho kuwa 18 Gashyantare 2019.
Ikinyamakuru Virunga Post cyemeza ko aba Banyarwanda bahise baburirwa irengero, hakaba hataramenyekana irengero ryabo.
Iyi nkuru ivuga ko aba Banyarwanda binjiye muri Uganda bafite ibyangombwa byabo ariko bakaburirwa irengero ubwo bari mu masenegsho yari yateguwe n’umwe mu bapasteri bazwi cyane muri Kampala, Robert Kayanja.
Hari amakuru kandi avuga ko impunzi eshatu z’abarundi zatawe muri yombi mu nkubiri y’ibibazo by’abanyarwanda bakomeje guhurira n’akaga muri Uganda. Aba barundi ngo bakaba bashinjwa gukorana n’u Rwanda
Aya makuru avuga ko bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, barimo umuyobozi mu mpunzi z’abarundi i Mbarara, umugabo n’umuhungu we urangije amashuri yisumbuye. Batuye muri kilometero zitagera kuri 50 uvuye ku nkambi ya Nakivale.
Umwe mu batanze amakuru yavuze ko bari hafi y’urugo rwabo, imodoka ya gisirikare irabitambika, havamo abantu babinjizamo, kuva ubwo imiryango yabo ntiyongera kumenya akanunu kabo.
Imiryango yabo ivuga ko babanje kubona amakuru ko bafashwe n’umuyobozi wa gisirikare muri Mbarara.
Umwe yagize ati “Tumaze kumenya ayo makuru twasabye umuyobozi bw’ingabo kubarekura. Yatubwiye ko atazi ifatwa ryabo. Dukomeje gushakisha ariko uko iminsi igenda iba myinshi ni ko icyizere kigenda kiyoyoka.”
Umuyobozi w’impunzi z’abarundi mu nkambi ya Nakivale yagize ati “Twumvise ko baba bafungiwe ahantu hatazwi, bakekwaho kuba abanyarwanda cyangwa kuba ari intasi z’u Rwanda. Aho ho ibintu byaba bikomeye kurushaho.”
Impunzi z’abarundi muri Mbarara zasabye polisi kurekura bagenzi babo cyangwa ikabamenyesha aho bafungiwe, n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rikamenyeshwa kugira ngo ribakurikirane.
Igihugu cya Uganda kandi cyarekuye bamwe mu banyarwanda bari bamaze igihe bafungiye mu magereza yayo no mu kigo cy’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI).
Rukundo Jotham utuye mu Karere Gasabo, ni umwe muri abo banyarwanda wageze mu Rwanda kuwa Mbere w’iki cyumweru.
Abandi ni Munyakazi Appolinaire na Nsengimana Eric bo mu Karere Rutsiro.
Kuri ubu, Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaze kugira inama abaturage babwo ko baba baretse kwerekeza muri Uganda mu gihe ibi bibazo bitarakemuka. Buvuga ko ibi ari mu nyungu z’umutekano wabo.