Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Mulindahabi Olivier, kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare ni bwo yagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.
Amakuru dukesha Ruhago yacu aravugako abakekwa bose bari bitabye urukiko
Mulindahabi Jean Olivier usanzwe ari umunyamabanga wa Ferwafa ari kumwe n’uwo bareganywa Eng. Adolphe Muhirwa uhagararariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yari ishinzwe kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hotel ya FERWAFA, bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa icyaha cyo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko buhanwa ’ingingo ya 647 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ugufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.
Nyuma yo gusomerwa ibyaha baregwa, aba bagabo bombi n’ababahagarariye baje guhita babihakana gusa banavuga ko batagakwiye kuba bakurikiranyweho icyaha kitanditse mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Olivier na Adolphe ndetse n’ababahagariye, bavuze ko ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ihana ibigo bya leta byatanze amasoko mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe Ferwafa atari ikigo cya leta, kandi nta hantu hari itegeko rihana ikigo kigenga cyatanze amasoko mu buryo butari bwo(nubwo na byo batabyemera).
Me. Mulindahabi Olivier yagize ati: “Ndanenga ubushinjacyaha ku mvugo bwakoresheje kuko iyobya ubutabera. Aho bwagaragaje ko isoko ryatanzwe na Ferwafa ari isoko rigengwa n’itegeko rigenga amasoko ya leta. Si byo kuko Ferwafa atari atari ikigo cya leta. Nta n’ amafranga ya leta ari muri iri soko. Nkuko bigaragara mu ibaruwa ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta(RPPA) cyandikiye ikigo kimwe mu byapiganwaga”.
Olivier Mulindahabi, yakomeje atangaza ko nubwo iri soko ryaba ryaratanzwe ku buryo butemewe n’amategeko atabibazwa, kuko ibyemezo byo gutanga isoko byakozwe n’akanama gashinzwe gutanga isoko muri Ferwafa ko we icyo yakoze ari ukubimenyesha abatsinzwe n’abatsinze bityo ko ntaho yahurira na byo.
Aha, umunyamategeko we yongeyeho ko ibyo byabazwa abari mu kanama gashinzwe gutanga iryo soko kuko bazwi (Abasomera urukiko).
Mu kwiregura kwa Olivier Mulindahabi kandi, yatangaje ko hari aho ubushinjacyaha buvuga ko inama yemejwemo ko sosiyete ya Expert Co ari yo yahabwa isoko, ngo itari iy’akanama gashinzwe gutanga amasoko, ahubwo yari irimo umuyobozi wa Ferwafa, intumwa ya Fifa ndetse n’abandi bake mu bari muri ako kanama.
Aha na ho Me. Olivier yavuze ko niba koko ari abo bafashe icyo cyemezo muri iyo nama(we atari arimo), yumva bikwiye kuko muri bo harimo intumwa ya FIFA yatanze amafaranga yo kubaka Hoteli ndetse n’umuyobozi we. Aha, akibaza ukuntu iyo nama se ifashe icyemezo ikamubwira nk’umukozi niba ari we waba ugifashe kugirango bavuge ko yatonesheje.
Mu gusoza, Me. Mulindahabi yatangaje ko asanga akwiye kuburana ari hanze kuko asanga atasibanganya ibimeyetso. Uyu yatangaje ko ibyo baregwa byageze mu bugenzacyaha mu kwa 9 cyenda kwa 2015 ko amadosiye yose CID yayafotoye nta kibazo ko iyo aza kuba asibanganya ibimenyetso biba byarakozwe muri ayo mezi atanu ashize cyangwa akabatera ubwoba.
MF.