• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Editorial 18 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 760 byafashwe, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 143 mu gihe abagera kuri 65 bamaze gusezererwa mu bitaro barimo batanu bakize kuri uyu wa Gatanu.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni wageze mu gihugu avuye mu Mujyi wa Mumbai.

Kuva icyo gihe hamaze kuboneka abafite ubwo bwandu 143 barimo batanu bagaragaye mu masaha 24 yashize. Abarwaye Coronavirus bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Nyuma y’ukwezi gusaga umurwayi wa mbere atahuwe mu Rwanda hamaze gukira abantu 65 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bafite, aba barimo ” 5 bashya.’’

Minisante yongeye gukebura abanga gutanga amakuru kuko baba bashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Itangazo ryayo rivuga ko “ Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Imibare y’abarwayi bashya ba Coronavirus yatangajwe nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye mu buryo bw’iyakure yemeje ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, yongereye igihe cyo gukurikiza amabwiriza yari yarashyizweho kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.

Perezida Kagame wayoboye iyi nama yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya iki cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga yabo bagiye batera u Rwanda muri ibi bihe, n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’Isi yose mu kurwanya iki cyorezo.

Iyi Nama y’Abaminisitiri yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’iki cyorezo ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

Ni ku nshuro ya kabiri igihe cyo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kurwanya Coronavirus cyongerewe. Bwa mbere gufunga ibikorwa byabaye tariki ya 21 Werurwe 2020 aho izi ngamba zagombaga gushyira mu bikorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Gusa ku wa 1 Mata 2020, cyarongerewe nabwo nyuma y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, byemezwa ko ingamba zizageza ku wa 19 Mata 2020.

Icyorezo cya COVID-19, gituruka ku gakoko ka Coronavirus cyatangiriye mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu 2 231 990 bacyanduye, cyahitanye 153 252 mu gihe 568 218 bagikize.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

2020-04-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Umuhoza ni  Bagosora Théoneste w’umugore.

Ingabire Victoire Umuhoza ni  Bagosora Théoneste w’umugore.

Editorial 26 Sep 2022
Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Editorial 07 Dec 2021
Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Editorial 15 Apr 2017
Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Editorial 12 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze
SHOWBIZ

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Editorial 07 May 2018
Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika
Amakuru

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Editorial 09 Jul 2024
Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare
Mu Mahanga

Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Editorial 17 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru