Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania zihangayikishijwe n’abantu zitazi bavuga Ikinyarwanda bari kwinjira muri iyi nkambi, aho zi mpunzi zinenga abashinzwe umutekano mu nkambi kurebera ibyo bintu .
Izi mpunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi y’Impunzi ya Nduta ziremeza ko aba bantu batangiye kugera mu nkambi ku Cyumweru, itariki 13 Gicurasi.
Aba ngo bakaba barinjiye mu nkambi baherekeje umuvugabutumwa wari wagiye kuvuga ubutumwa mu nkambi, ariko batandukana itsinda rimwe rijya mu kabari kamwe irindi rijya mu kandi.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa RPA iravuga ko itsinda rimwe ryagiye mu kabari k’uwitwa Mwarabu, irindi rikajya ahitwa kwa Mushongore. Utu tubari twose ngo tukaba ari utw’umukuru w’Abasungusungu witwa Samuel nk’uko abahaye amakuru iki kinyamakuru babyemeza.
Mu ijoro ryo kuri icyo cyumweru nk’uko inkuru ikomeza ivuga, abo bantu batazwi bayoboje inzira ijya muri zone ya 12 yo mu nkambi, ari naho impunzi z’Abarundi zumvise ko bavuga Ikinyarwanda.
Ngo icyateye impungenge cyane impunzi ariko, ngo ni uko uwo bivugwa ko ari umuvugabutumwa wazanye n’abo bantu yaje kugenda ariko bo bagasigara mu nkambi.
Ni mu gihe ngo kandi mu nkambi ya Mtendeli impunzi zimaze kuhafatira abantu 5 bavuga Ikinyarwanda, impunzi zivuga ko ari Interahamwe,ngo bashobora kuba baratumwe kwica abantu badashaka kwiyandikisha ngo batahe ku bushake iwabo mu Burundi.
Impunzi zihangayikishijwe n’umutekano wazo zikaba zaragejeje iki kibazo ku bazishinzwe ariko ngo nta kirakorwa zikaba zisaba kwizezwa umutekano wazo.
Ese uyu muvugabutumwa hari aho yaba ahuriye n’agatsiko mu minsi yashize kafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania bakisobanura ko ari impunzi z’Abanyarwanda zari zigiye mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Burundi ariko zinyuze muri Tanzania?
Bisobanuye gutyo nyamara ku rundi ruhande bivugwa ko bari bagiye mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse batabwa muri yombi na n’ubu baracyari mu maboko y’ubutebera bwa Uganda.
Intareyakanwa
Ariko umunyarwanda yabaye ikibazo ku bantu bose pe!
ese kuki iyo bavuze umunyarwanda humvikana ubwicanyi cg abicanyi?
iki ni ikibazo gikomeye twagakwiye kwikuraho kuko niba isura u Rwanda n’abanyarwanda dufite ari ubwicanyi ndetse n’abicanyi , turagowe kuko hose iherezo ryacu ni ukwicwa tuzira ubusa kubera ubutegetsi bubi bwaduteje aka kaga kose mwumva!
1 U munyarwanda= Umuhutu= Interahamwe
2. Umunyarwanda = Umututsi= Inyenzi
Aba bose bakaba bahurira ku izina rimwe rusange ariryo ‘ABICANYI RUHARWA ‘
Tubyumve kimwe kuko niko biri!
Mureke twicarane turebe uko twakemura iyi batisimu twabatijwe kubera ububwa ,ubugome,urwango, ubwicanyi bwacu kuko nta munyarwanda shyashya ubaho n’umwe niko Uwiteka Imana ivuga!