Nyuma y’aho icyihebe Paul Rusesabagina kirekuriwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, hari abantu biganjemo ibigarasha n’abajenosideri bikomanga ku gatuza ngo baratsinze, ngo kuko u Rwanda rwamurekuye kubera “igitutu” cya Leta zunze Ubumwe z’Amarika.
Aha umuntu yakwibaza niba aribo batsinze koko , cyangwa niba ahubwo haratsinze dipolomasi n’inyungu rusange z’Abanyarwanda.Icyo izo nkorabusa zirengagiza, ni uko uRwanda rwekanye ko inzego zarwo z’umutekano zishobora gushyikiriza ubutabera bwarwo icyihebe, n’iyo cyaba kiri mu mahanga, nta gihugu cy’igihangange kibigizemo uruhare, aho kucyica kidahawe ubutabera, nk’uko Amerika yagiye kwicira Bin Laden n’umuryango we muri Pakistan, itanabahaye amahirwe yo kuburana ibyaha bashinjwa, ngo babibahanirwe bimaze kubahama.
Udashaka kumva ubu butumwa, ni ingumba y’amatwi.
Rusesabagina yaraburanye, ahamwa n’ibyaha by’iterabwoba yakoze anyuze mu mutwe we wa FLN, ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 25. Kuva yagera mu Rwanda, Amerika n’abandi bamushyigikiye ntibahwemye gusakuza ngo narekurwe, nyamara ntibyamubujije gufungwa imyaka isaga 2. Abonye ko kwiringira igitutu ntacyo bizamufasha, Rusesabagina yahisemo gutakambira Perezida wa Repubulika, nk’uko bigaragara mu baruwa ye yo kuwa 14 Ukwakira 2022, irimo kwicuza gukomeye no kwiyemeza kutongera kwijandika mu bikorwa by’iterabwoba.
Ibi bitandukanye n’ibyo bamwe mu bategetsi b’ Amarika, za Human Rights Watch, n’abo kwa Rusesabagina barimanyangamo, bavuga ko afungiye ubusa.Icyerekana ko uRwanda rudafata ibyemezo kubera kotswa gitutu, ni uko rutemeye guhita rurekura Rusesabagina nk’uko ibikomerezwa nk’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, byabyifuzaga, ndetse Bwana Blinken bikanamuzana i Kigali yibwira ko atahana na Rusesabagina.
Byasabye ko Qatar, igihugu gifitanye ubucuti bwihariye n’uRwanda, kigira uruhare mu gusabira Rusesabagina imbabazi. Aha ni dipolomasi yatsinze ndetse n’inyungu uRwanda rufite mu mubano mwiza na Qatar.Si ubwa mbere uRwanda rufashe icyemezo cyo kubabarira abanyabyaha ruharwa, hagamijwe inyungu rusange z’Abanyarwanda. Na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hafashwe icyemezo cyo gufungura abajenosideri benshi, hagamijwe ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Hari abatarishimiye uyu mwanzuro, nyamara uyu munsi babona ko wari ingirakamaro mu kubaka uRwanda ruzima.Bidateye kabiri Perezida wa Repubulika yongeye gufata icyemezo kiremereye cyo kubabarira umugome Ingabire Victoire Umuhoza, nyamara wari warakatiwe n’inkiko kubera ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi, irimo n’uw’abajenosideri wa FDLR.
Harya icyo gihe ninde wari washyize igitugu ku Rwanda?Uko ibihugu bigenda byibohora, bimaze kugaragara ko “igitutu” kitagikora cyane ku bihugu nk’uRwanda, byiha agaciro kandi bikomeye ku busugire bwabyo. Umwaka ushize Amerika yagerageje kufunguza ku mbaraga umuturage wayo Wittney Griner(umukinnyi wa basketball ukomeye cyane, unakinira ikipe y’igihugu y’Amerika) wari ufungiye mu Burusiya akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, ariko biba iby’ubusa.
Nyuma y’imishyikirano ikomeye ndetse yanagizwemo uruhare n’ibihugu bya Arabia Saudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Amerika yemeye kubanza kurekura Umurusiya Viktor Bout waregwaga gucuruza intwaro zishe abantu batabarika hirya no hino ku isi, maze mu mpera z’umwaka ushize Uburusiya nabwo burekura Wittney Griner we utarunakurikiranyweho ibyaha biremereye nk’ibya Viktor Bout.
Guhererekana imfungwa zombi byabereye mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.Irekurwa rya Viktor Bout wamamaye ku izina ry’ ”umucuruzi w’urupfu” ryateje induru muri Amerika, abaturage bashinja Perezida Joe Biden imbaraga nkeya mu guhana abanyabyaha. Perezida Biden we yireguye avuga ko yubaha ibyemezo binyuze muri dipolomasi kandi birengera inyungu rusange z’Abanyamerika. Iyo nzira ya diplomosi ni nayo ubutegetsi bwa Biden burimo gukoresha ngo undi Munyamerika, Paul Whelan ugifungiye mu Burusiya nawe arekurwe, ariko hari ikiguzi kizasabwa byanze bikunze, aho kurambiriza ku gitutu nk’uko bijya bikorwa ku bihugu by’inkomamashyi.Bigarasha rero namwe bajenosideri, nimwige kujyana n’isi ya none. Ubu harakora cyane dipolomasi, si igitutu cyangwa induru nka zimwe mwirirwamo.
Bagenzi banyu bari muri gereza mu Rwanda, nimubagire inama yo kwemera ibyaha no gusaba imbabazi, naho kwiringira ko bazarekurwa kubera “igitutu” byo ni ukwibeshya cyane.