Nyuma y’aho abadepite mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ufatiye umwanzuro ubogamiye ku binyoma bya Kongo n’Ububiligi buhagarariye inyungu za Tshisekedi, hari abibwiraga ko Komisiyo y’uwo muryango nayo izagwa muri ubwo buyobe, igafatira u Rwanda ibihano,nk’uko Ububiligi bwabihirimbanagamo.
Si uko byagenze, kuko mu nama y’abaministri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize uwo muryango banze gukurikiza buhumyi ibyari byasabwe n’abo badepite, ahubwo hanzurwa ko “ibihano atari byo byihutirwa, kurusha inzira ya dipolomasi, ko imikoranire y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi n’u Rwanda yakomeza gusuzumwa, ibyemezo bikazafatwa hashingiwe ku buryo ibintu bizaba byifashe[muri Kongo]”.
Bishyizwemo ingufu na Guverinoma y’Ububiligi, abo badepite(biganjemo abafitanye inyungu zihariye muri Kongo), basabaga gusesa amasezerano Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ufitanye n’uRwanda ku birebana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Muri iyo nama y’abaminisitiri havuzwe ko “umwanzuro kuri icyi cyifuzo wakwitongerwa, hakabanza gusuzumwa ibimenyetso bitangwa n’abashakashatsi, ko uRwanda rwifitiye ibirombe bicukurwamo ayo mabuye, ko rero adasahurwa muri Kongo nk’uko bivuvugwa”.
Kimwe mu bihugu byashyize mu gaciro bikanga kugwa mu kinyoma cya Kongo n’Ububiligi, ni Luxembourg, yari ihagarariwe na Bwana Xavier Bettel, akaba yagaragaje ko munyangire n’amarangamutima ashingiye ku nyungu za bamwe, bidashobora kuzana amahoro muri aka karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot, unatyaye cyane mu gusabira uRwanda ibihano, yabwiye itangazamakuru ko “yatunguwe, akanababazwa” n’uko iyo nama itashimangiye ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano ku Rwanda kuko kwima agaciro ibyifuzo bw’abadepite bisuzuguje Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.
Hari abanyapolitiki b’abanyaburayi, nka Senateri Alain Destexhe wo muri Sena y’Ububiligi, bagaya cyane imyitwarire y’Ububiligi mu kibazo cy’amakimbirane ari muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari, icyo gihugu cyirengagije ko ari cyo nyirabayazana w’intambara muri aka karere.
Hari n’abandi basanga, nk’uko hari abasakuza ngo nihubahirizwe ubusugire bwa Kongo, ubusugire bw’uRwanda nabwo bukwiye kwitabwaho, iyo Kongo igasabwa guhagarika imikoranire n’abajenosideri ba FDLR.
Guverinoma y’uRwanda ntiyahwemye gusobanura ko imfashanyo n’ibikangisho by’ibihano bitarusha agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda, ndetse mu cyumweru gishize ruhagarika amasezera y’ubufatanye hagati rwari rufitanye n’Ububiligi.
Abahanga muri politiki mpuzamahanga bafite impungenge ko ibihano bishobora kuba nko gusuka peteroli mu muriro, kuko byatuma ibintu birushaho kudogera muri aka karere, aho kubonerwa umuti. Bagira bati:”Iyo ibihano biza kuba igisubizo, intambara ya Kongo iba yararangiye kera, kuko nta gihe ibihugu byiyita ibihangange bitafatiye ibihano abantu banyuranye, kenshi banarengana”.