Niba hari ikintu ubu abanyamakuru hano mu Rwanda bavugaho cyane ni umushinga w’ingingo z’amategeko ziri mu nteko nshingamategeko bahamya yuko ziramutse zemejwe zabangamira cyane ubwisanzure bw’itangazamakuru bikanaba byahesha isura mbi igihugu cy’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ibi byatumye urwego rw’abanyamakuru b’igenzura (RMC) n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), bafatanyije n’iko cy’itangazamakuru Pax Press ejo kuwa kabiri batumiza inama y’itabiriwe n’abanyamakuru benshi cyane, baganira ku bubi bw’izo ngingo z’umushinga w’iryo tegeko banafatira hamwe ingamba zatuma utakwemezwa n’intumwa za rubanda mu nteko nshingamategeko.
Izongingo zo muri uwo mushinga w’itegeko zinengwa cyane n’abanyamakuru harimo iy’i 169 ivuga ibyo gusebanya, iya 254 ivuga ibyo gukoza isoni bamwe bayobozi b’igihugu n’iya 257 ivuga ibyo gutesha agaciro umukuru w’igihugu. Izi ngingo zose zivuga guhana zihanukiriye umunyamakuru wakora ibizivugwamo binyuze mu nyandiko cyangwa mu mashusho.
Uhamwe n’ibyaha bikubiye mu ngingo y’i 169 yahanishwa igifungo hagati y’amezi atandatu n’umwaka, iya 254 agahanishwa igifungo hagati y’umwaka n’imyaka ibiri, hamwe n’ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni. Ingingo ya 257 agahanishwa igifungo hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi, ihazabu nayo ikaba hagati y’amafaranga miliyoni eshanu na zirindwi.
Iyo nama y’abo banyamakuru yakorerewe muri Diplomate Hotel hano mu mujyi wa Kigali yafashe umwanzuro w’uko hahita hashyirwaho itsinda rigizwe n’abanyamakuru, abanyamategeko n’abashakashatsi zikazanonsonsora izo ngingo z’uwo mushinga w’itegeko hanyuma bahe raporo inteko nshingamategeko, banagenere kopi buri rwego bireba harimo umukuru w’igihugu na Minisiteri y’ubutabera ari nayo yateguye ikanatwara uwo mushinga w’itegeko mu nteko nshingamategeko.
Umwe mu bashakashatsi ikaba yari no muri iyo nama, Dr. Christopher Kayumba, avuga yuko uwo mushinga w’itegeko udashyize mu gaciro kuko abawuteguye bibaza yuko umuyobozi atari umuntu wa negwa cyangwa ngo abe yanyomoza. Kayumba, unigisha itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda agasanga umuyobozi nk’uwo utanengwa cyangwa ngo anyomozwe atajyanye n’ibihe u Rwanda rurimo.
Ariko Dr. Kayumba Kimwe n’abanyamakuru benshi bari muri iyo nama biha icyizere cy’uko Perezida Paul Kagame adashobora kwemeranya n’izo ngingo mbi ziri mu nteko kuko zambura icyubahiro igihugu cyacu amahanga azi yuko cyihesha agaciro.
Benshi mu banyamakuru biha icyizere yuko abadepite badashobora kwemera yuko uwo mushinga w’itegeko uhita, kandi banawuhitishije Perezida Kagame yakwanga kuwusinya nk’uko yabikoze muri 2002 ubwo inteko nshingamategeko yahitishaga umushinga w’itegeko warimo ingingo iteganyiriza abanyamakuru igihano cyo kwicwa !
Abanyamakuru basanga ingingo nk’izo bitakabaye ngombwa gushyirwa mu itegeko mpanabyaha kuko n’ubusanzwe abanyamakuru ubwabo babyikoreraga kandi bikagenda neza. Ibi bikubiye mu ngingo ya kabiri y’amahame agenga itangazamakuru. Iyi ngingo irabibuza kandi ikanabihanira. Basanga amakosa yo mu itangazamakuru adakabije cyane atakagombye guhanishwa igifungo.
Kayumba Casmiry