Itsinda ry’abanyamategeko bo muri Uganda, ryagaragaje urutonde rw’abanyarwanda basaga 10 rimaze kumenya neza ku bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo, bitandukanye n’ibyo icyo gihugu giheruka gutangaza binyuze muri Minsiitiri w’Ubutabera, Maj Gen Kahinda Otafiire.
Ni urutonde rwatangajwe kuri uyu wa Mbere mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kampala, nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Ni mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho u Rwanda rukomeje gushinja Uganda gutoteza abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo, ndetse ruheruka gusaba abaturage barwo kuba bahagaritse kujya muri Uganda kugeza igihe ikibazo kizakemukira.
Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, bavuze ko ibi birego Uganda ihakana byatangiye kujya ahabona ku wa 6 Kanama 2017 ubwo Rene Rutagungira yatabwaga muri yombi, akabanza gufungirwa ahantu hatazwi mu gihe kirenga amezi abiri mbere yo kugezwa imbere y’urukiko rwa Gisirikare.
Bagarutse ku rutonde rw’Abanyarwanda bafunzwe mu buryo bubi hakarenga amasaha 48 batarashyikirizwa Ubushinjacyaha, abandi bagafungirwa muri kasho zidateganywa n’amategeko nko mu kigo cy’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare ahitwa Mbuya.
Aba banyamategeko banagarutse ku mazina y’abagiye bafungwa barimo Rutagungira, Claude Iyakaremye, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza.
Banakomoje ku rindi tsinda ry’abanyarwanda batawe muri yombi mu minsi ishize, bamazwa ibyumweru muri kasho mu buryo bunyuranyije n’amategeko mbere yo kubapakira imodoka bakajugunywa ku mupaka w’uRwanda, batagejejwe imbere y’urukiko.
Abo ni Fidel Gatsinzi, Dianne Kamikazi, Jessica Muhongerwa, Dianne Kamashazi, Freddy Turatsinze, Emmanuel Cyemayire na Herbert Munyangaju.
Aba banyamategeko banavuze ko uwitwa Emmanuel Rwamucyo, we ubwo yafatwaga abasirikare bamwambuye miliyoni 500 z’amashilingi yari afite.
Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda aho usanga akenshi bahita bashyirwaho ibirego by’uko bafatanywe intwaro, kugira ngo inzego z’umutekano zikunde zibatoteze.
Mu gihe Uganda yavugaga ko nta banyarwanda ifunze binyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa Mbere nibwo Moses Ishimwe Rutare yagejejwe imbere y’urukiko rwa Nakawa, ashinjwa ibyaha birimo kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yaje kurekurwa by’agateganyo amaze gutanga ingwate ya miliyoni 2 z’amashillingi ya Uganda.
U Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga abagamije kuruhungabanyiriza umutekano barimo FDLR n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bayobozi mu mwiherero wari umaze iminsi i Gabiro, yavuze ko yagerageje kuganira na Perezida Museveni kuri ibi bibazo, ariko undi ntabishyiremo imbaraga.