Abanyapolitike 45 bo mu bihugu bigize umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC) bagiye kuva mu ‘bushomeri’ bari bamazemo amezi asaga atanu.
Abo banyapolitike ni abatowe n’inteko nshingamategeko z’i bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Sudan y’Amajyepfo ngo bazabihagararire mu nteko nshingamatege ya EAC (EALA) ariko bakananirwa gutangira imirimo yabo kubera impamvu zaturukaga kuri Kenya.
Buri gihugu kigize EALA cyohereza abadepite icyenda kugihagararira muri EALA, ariko bakagomba gutangira imirimo yabo ari uko buri gihugu cyarangije kohereza abacyo.
Kugeza ubu abo badepite bari bataratangira imirimo yabo, impamvu ari uko igihugu cya Kenya cyari kitarashobora kohereza abacyo.
Kuva hagati muri uyu mwaka abanyapolitike muri Kenya bari batangiye guhugira mu by’amatora, inteko nshingamategeko yariho muri icyo gihugu irindira guseswa Muri Nyakanga uyu mwaka idatoye abazaserukira Kenya muri EALA, bituma abari batowe n’iz’ibindi bihugu bigize EAC bigumira mu bihugu byabo kuko nta kazi ka EALA bari kuba bafite, aba Kenya bataraboneka.
Nyuma y’amatora yabaye tariki 8/8/2017 muri Kenya hagiye haba ibyo kujuririra abyayavuyemo igihugu gikomeza guhugira muri ibyo, iby’inteko gutora abadepite bo kohereza muri EALA bikomeza kudahabwa agaciro.
Kuba ejobundi Perezida Uhuru Kenyatta yarashoboye kurahizwa ngo yongere kuyobora Kenya, ibintu bitangiye kujya mu buryo n’inteko nshingamategeko y’icyo gihugu ibonye akanya ko gutora abazahagararira icyo gihugu muri EALA ! Biteganyijwe yuko ibintu byose bizaba byagiye mu buryo, imirimo y’abadepite muri EALA igatangira tariki 15 z’ugutaha kwa 12.
Nubwo ariko twavuze yuko abadepite ibihugu byabo byohereje muri EALA bashomereye kubera yuko nta kazi k’inteko bakora, bagomba kuba batamerewe nabi, usibye gusa yuko batabona amafaranga yo ku ruhande nk’abantu bari ku kazi banafite inshingano bahawe zituma babona andi mafaranga arenze ku mushahara.
Ubusanzwe iyi nteko ya kane ya EALA yari gutangira imirimo yayo tariki 5 Kamena 2017, ntibyakunda kubera za mpamvu twavuze zo muri Kenya. Ariko kuva umuntu yatangwa n’igihugu cye nk’umudepite wa EALA atangira guhembwa amadolari 14,908 ku kwezi.
Aba badepite bazatangira akazi kabo muri EALA barashomereye kuko badakora ariko barahembwa, kandi neza. Bahembwa batakoreye ubahemba (EALA) ariko bikaba bigomba kuba bibahesha umwanya wo kwikorera ibyabo, nabyo bibinjiriza andi mafaranga batakabonye badashomereye muri EALA.
Bamwe muri Kenya batangiye gusakuza bavuga yuko igihugu cyabo kihahombera ngo kuko abakabaye abadepite babo icyenda muri EALA bataraboneka ngo babe bahembwa ya madolari 14,908 kandi igihugu gikomeza gutanga umusanzu ungana n’amadolari miliyoni 8.4 ku mwaka nk’uko bimeze ku bindi bihugu bigize umuryango.
Abadepite icyenda u Rwanda rwohereje muri EALA harimo Oda Gasinzigwa, Fatuma Ndangiza, Rwigema Petero Celestin na Martin Ngoga bo muri RPF.
Abandi ni Karinda Francois Xavier wa PSD, Rutazana Francine ukomoka muri PL, Uwumukiza Francoise watorerwe kuzahagararira abagore naho Bahati Alexis atorerwa kuzahagararira abafite ubumuga.
Manda y’umudepite muri EALA ni imyaka itanu ariko akaba yashobora gutorerwa manda ya kabiri ari nayo ya nyuma.
Casmiry Kayumba