Amakuru tumaze gutohoza neza aremeza ko umugabo witwa Herve BM bivugwa ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariwe uri mu maboko ya Polisi mu bafatiwe mu Bubiligi bashinjwa uruhare mu bitero biheruka kugabwa ku kibuga cy’indege n’ahategerwa gari ya moshi, bigahitana abagera kuri 32 mu murwa mukuru Bruxelles.
Iki gikorwa kirakurikira itabwa muri yombi ry’abantu benshi mubo twabashije kumenya ni Micombero JM, wafashwe akekwaho kuba mu bikorwa by’iterabwoba ariko mukanya gato aza kurekurwa nkuko twabibwiwe n’abamubonye bakimutambikana. Dore ko anasanzwe abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ukorana bya hafi na Islamic State. Muri uyu mukwabu udasanzwe, hashakishwaga uwari we wese waba waragize uruhare muri ibyo bitero byo kuwa 22 Werurwe.
Kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize, nibwo i Bruxelles hafashwe abantu batandatu barimo Mohamed Abrini ukomoka muri Maroc, umwe mu b’ingenzi bashakishwaga kubera uruhare akekwaho muri ibyo bitero, akanashinjwa uruhare mu bitero byahitanye abagera ku 130 mu Mujyi wa Paris, mu Ugushyingo umwaka ushize.
Igihe.com yatangaje ko muri abo batandatu bafashwe, babiri baje kurekurwa. Mu bagikurikiranweho “kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba” harimo Osama K, Herve BN na Bilal EM.
Osama K ufite ubwenegihugu bwa Swede bivugwa ko yinjiye mu Bugereki avuye muri Syria hamwe n’abandi bimukira umwaka ushize akoresheje impapuro mpimbano.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko yinjiye mu Budage agakomereza mu Bubiligi abifashijwemo n’ushinjwa uruhare rukomeye mu bitero by’i Paris, Salah Abdeslam nawe uheruka gufatwa.
Herve BM ufatwa nk’ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Bilal EM bombi bakekwaho kuba barahaye ubufasha Abrini na Osama K.
Ubuyobozi mu gihugu cy’u Bubiligi buhamya ko abagabye ibi bitero banafitanye isano n’umutwe wa Islamic State.
Micombero JM na Herve BM
Kuri uyu wa Gatatandu w’icyumweru gishize Abapolisi bafite intwaro zikomeye bakomeje gushakisha abandi baba baragize uruhare mu bitero by’iterabwoba byashegeshe u Bubiligi, hibandwa cyane ku gace ka Etterbeek mu murwa mukuru Bruxelles, ahari inyubako ikekwa ko ariyo abagabye ibitero bakoreshaga.
Umwanditsi wacu