• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%   |   20 Feb 2026

  • Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga   |   20 Feb 2026

  • Gen MK Mubarakh Muganga yasuye APR FC yitegura guhura na Police FC muri shampiyona y’u Rwanda   |   20 Feb 2026

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU   |   19 Feb 2026

  • Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe   |   19 Feb 2026

  • Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?   |   19 Feb 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Ubwanditsi 26 Feb 2018 Mu Rwanda

Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi barenga ijana yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kri i Gishari mu karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanye  no gukumira no kurwanya iterabwoba n’imyitozo yo kwimenyereza kurirwanya.
Abapolisi bahawe ayo mahugurwa baba baraturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.
Iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yari ifite izina rya “Crackdown” yateguwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe guha abapolisi ubumenyi buhagije bwo guhangana n’iterabwoba igihe ryaba ribaye ku butaka bw’u Rwanda
Muri iyi myitozo kandi, abayitabiriye bahawe amasomo y’ingenzi arimo kuranga icyerekezo ku ikarita, icyo iterabwoba ari cyo n’uburyo bwo kurirwanya, ubunararibonye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, ubutabazi bw’ibanze n’imikoreshereze y’ibikoresho by’itumanaho.
Bigishijwe n’andi masomo arimo kubasha kugereranya intera y’ahantu mu buryo bwihuse, kurwanira mu migi, gusoma ikarita no gutabara abashimuswe.
Mu ijambo yagejeje ku basojeiyo myitozo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije Isi kurikumira, kurirwanya, gutahura ibikorwa by’abarikora no kuburizamo imigambi mibisha y’abakora iterabwoba bikaba bisaba guhora witeguye.
Yagize ati:’’N’ubwo mu Rwanda iterabwoba ritaragera ku rwego ruhambaye ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, mu myaka mike ishize twahuye n’ibikorwa bimwe na bimwe byaryo aho abarwanyi ba FDLR bagerageje guhungabanya umutekano mu bice binyuranye by’igihugu.’’
Yakomeje agira ati:‘’Ibikorwa bicye by’iterabwoba twabashije kubona mu gihugu cyacu,byaduhaye isomo rikomeye ry’uburyo tugomba guhora twiteguye gukumira no kurwanya ingaruka zaryo. Iyi myitozo rero ni ingenzi kuri iyi mpamvu kandi igomba gukomeza mu bihe bihoraho kugirango ubu bumenyi buzagere ku bapolisi benshi .’’
Yaravuze kandi ati:’’Tugomba buri gihe guhora twiteguye guhagarika no kurwanya iterabwoba, dutanga ubumenyi bwa ngombwa kandi dushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe kugirango tube twizeye ubwo bushobozi, iyi myitozo kandi ni ingenzi cyane, ni igenamigambi ry’ibanze mu kugeza ku bapolisi ubumenyi bwo guhashya iterabwoba.’’
IGP Gasana  yakomeje agira ati:’’Nibura buri mupolisi azaba afite ubumenyi mu kurwanya iterabwoba mu gihe cya vuba.
Yashimiye abateguye ayo mahugurwa , ashimira abayitabiriye kandi abashishikariza kutazuyaza gukoresha ubumenyi bahakuye mu gihe bizaba bibaye ngombwa.
Iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyari cyanitabiriwe na ba Ofisiye bakuru ba Polisi batandukanye.

2018-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

Ubwanditsi 13 Jun 2017
Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Ubwanditsi 21 Sep 2023
Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Ubwanditsi 06 May 2021
Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka

Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka

Ubwanditsi 05 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika y’amagare, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame
Amakuru

Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika y’amagare, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 25 Mar 2022
Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
APR FC  yatsindiwe na Djoliba muri Mali
IMIKINO

APR FC yatsindiwe na Djoliba muri Mali

Ubwanditsi 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru