Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU) 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa bagarutse mu Rwanda, bakaba bari bamaze umwaka mu gihugu cya Haiti, aho bari baragiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bwa Loni buzwi nka MINUSTAH, rikaba ari itsinda ryari ryaragiye muri icyo gihugu ari irya karindwi (FPU VII).
Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda commissioner of Police (CP) George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, akaba yashimye imyitwarire myiza aba bapolisi bagaragaje aho bari baragiye guhagararira u Rwanda, bakaba barabaye intangarugero mu gufasha abaturage mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gufasha abatishoboye, dore ko igihe bari bariyo ari nabwo iki gihugu cyahuye n’ibiza by’umwuzure byasize abaturage badafite aho bikinda kandi byose bakabikora bagaragaza ubunyamwuga.
CP Rumanzi yababwiye ati:”Ubutumwa muvuyemo mubusoje neza, kandi muri biriya bihe bikomeye by’imyuzure Haiti yanyuzemo mwahitwaye gitwari. Mwafashije abanyahaiti bari babategerejeho ubufasha. Mwerekanye ubunyamwuga n’ubwitange bwa Polisi y’u Rwanda kandi igihugu mwari muhagarariye kirabibashimira.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ati:”Aba bapolisi bagarutse mu rwababyaye bari icyiciro cya 7, bakaba barakoreye akazi kabo mu mujyi wa Jérémie, turabashimira ko basoje inshingano zari zabajyanye neza n’ubwo hari ibibazo bagendaga bahura nabyo, kuko igihe bari bariyo ari nabwo iki gihugu cyahuye n’ibiza by’umwuzure ku buryo gukora akazi kabo byabasabye ubwitange, ariko kubera ubunyamwuga n’umuco w’igihugu cyacu babisohotsemo neza nk’uko ishema ry’akazi bakoze rigaragara mu maso yabo.”
ACP Badege yakomeje avuga ati:” Aba bapolisi bagarukanye imidari y’ishimwe kubera ukuntu bakoze neza akazi kari kabajyanye, batumye icyizere Umuryango w’Abibumbye wahaga u Rwanda kiyongera kandi bakaba basize bubatse umuco mwiza mu gihugu bavuyemo.”
Ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Kanama, nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo 20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) bagiye gusimbura aba bagarutse mu Rwanda, iri tsinda ryo rikaba riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Kamunuga.
Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku Isi yose basaga 1000.