• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi 600 batanze amaraso

Abapolisi 600 batanze amaraso

Editorial 26 Mar 2017 Mu Rwanda

Abapolisi bagera kuri 600 batanze amaraso ubwo Polisi y’u Rwanda yinjiraga muri gahunda y’igihugu yo gufatanya n’ikigo cy’igihugu gifite munshingano zacyogukusanya, kubika no gutanga amaraso kubayakeneye.

Ubuyobozi bwa Polisi burangajwe imbere na Inspector General of Police Emmanuel K.Gasana, abamwungirije bombi, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya Polisi na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, ba Komiseri , ba ofisiye n’abandi bapolisi bahuriye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru mu gikorwa cyo gutanga amaraso.

Iki gikorwa cy’ubukorerabushake cyahuriranye n’ishyirwa ku mukono ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na DIGP Marizamunda n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (RBC) cyari gihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi.

Aya masezerano akaba yashimangiraga ubufatanye busanzwe hagati y’izi nzego zombi mu rwego rw’ubuzima n’umutekano .

By’umwihariko, ubufatanye bw’igihe kirekire buhuza ibi bigo mu gutanga amaraso buzakomereza mu bindi bice by’igihugu, mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu kwita ku bagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ahandi hazabaho ubufatanye ni mu kurwanya indwara zitandura , kurwanya ibyiganano, icuruzwa na magendu y’imiti, ibikorwa by’ubushakashatsi, ikusanyamibare riteganyiriza ubuzima, gukumira no gufata abanyereza ibigenewe guteza imbere ubuvuzi.

Dr Ndimubanzi nawe watanze amaraso,yashimye ubufatanye busanzwe hagati y’inzego zombi maze avuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso ari”ubutwari, kutikunda n’ubwitange” kugirango habeho ubuzima bw’Abanyarwanda mu ngeri zose.

Yagize ati:”Twakomeje gukorana mu bindi bice by’ubuzima n’umutekano nko kurwanya ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, magendu n’iyiganwa ry’imiti byose bifitiye akanaro Abanyarwanda.Gutanga amaraso byo bigaragaza agaciro n’ubwitange mufitiye abaturage.”

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite ibigo nderabuzima mu bice bitandukanye by’igihugu, za Isange One Stop Center zitanga ubuvuzi ku buntu, zifasha abahuye n’ihungabana kandi zitanga ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, byose ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko iki gikorwa cyabaye ari igikomeza gutera inkunga ububiko bw’amaraso bwiyongeraho nibura 10 ku ijana buri mwaka kuko umwaka ushize abantu 60,000 batanze amaraso mu gihe muri 2015, yari yatanzwe n’abagera kuri 53,000.

Ku ruhande rwe, DIGP Marizamunda yavuze ko ubuzima bwiza ari ikintu kigari gikubiyemo umutekano ariko harimo n’ubuzima bwiza nabwo busaba kugira ububiko buhagije bw’amaraso butabara abayakeneye.

Yavuze ko Polisi inatanga inzitiramibu n’ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.

-6170.jpg

Aha yagize ati:”Izi ni zimwe muri gahunda za Leta nka Girinka n’izindi aho Polisi yiyemeje kuzishyigikira ngo imibereho y’Abanyarwanda itere imbere.”

Avuga ku masezerano yashyizweho umukono, DIGP Marizamunda yagize ati:” Uyu ni umwanya wo gukoresha neza ibyo dufite, dushingiye ku bunararibonye dufite mu gutanga umusanzu kuri gahunda za Leta zo kuzamura imibereho y’abaturage.”

RNP

2017-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

Intore izirusha intambwe ‘ Kagame  Paul’  yatanze Kandidatire  muri Komisiyo y’Amatora

Intore izirusha intambwe ‘ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo y’Amatora

Editorial 22 Jun 2017
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Editorial 23 May 2021
“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

Editorial 28 May 2025
Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Editorial 28 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017
Amakuru

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017

Editorial 31 Oct 2017
Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo
Mu Mahanga

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Editorial 08 May 2016
Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe  bikekwa ko yaba yazize  kumena  ibanga
ITOHOZA

Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe bikekwa ko yaba yazize kumena ibanga

Editorial 08 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru