Abapolisi bagera kuri 600 batanze amaraso ubwo Polisi y’u Rwanda yinjiraga muri gahunda y’igihugu yo gufatanya n’ikigo cy’igihugu gifite munshingano zacyogukusanya, kubika no gutanga amaraso kubayakeneye.
Ubuyobozi bwa Polisi burangajwe imbere na Inspector General of Police Emmanuel K.Gasana, abamwungirije bombi, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya Polisi na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, ba Komiseri , ba ofisiye n’abandi bapolisi bahuriye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru mu gikorwa cyo gutanga amaraso.
Iki gikorwa cy’ubukorerabushake cyahuriranye n’ishyirwa ku mukono ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na DIGP Marizamunda n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (RBC) cyari gihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi.
Aya masezerano akaba yashimangiraga ubufatanye busanzwe hagati y’izi nzego zombi mu rwego rw’ubuzima n’umutekano .
By’umwihariko, ubufatanye bw’igihe kirekire buhuza ibi bigo mu gutanga amaraso buzakomereza mu bindi bice by’igihugu, mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu kwita ku bagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ahandi hazabaho ubufatanye ni mu kurwanya indwara zitandura , kurwanya ibyiganano, icuruzwa na magendu y’imiti, ibikorwa by’ubushakashatsi, ikusanyamibare riteganyiriza ubuzima, gukumira no gufata abanyereza ibigenewe guteza imbere ubuvuzi.
Dr Ndimubanzi nawe watanze amaraso,yashimye ubufatanye busanzwe hagati y’inzego zombi maze avuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso ari”ubutwari, kutikunda n’ubwitange” kugirango habeho ubuzima bw’Abanyarwanda mu ngeri zose.
Yagize ati:”Twakomeje gukorana mu bindi bice by’ubuzima n’umutekano nko kurwanya ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, magendu n’iyiganwa ry’imiti byose bifitiye akanaro Abanyarwanda.Gutanga amaraso byo bigaragaza agaciro n’ubwitange mufitiye abaturage.”
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite ibigo nderabuzima mu bice bitandukanye by’igihugu, za Isange One Stop Center zitanga ubuvuzi ku buntu, zifasha abahuye n’ihungabana kandi zitanga ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, byose ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta yavuze ko iki gikorwa cyabaye ari igikomeza gutera inkunga ububiko bw’amaraso bwiyongeraho nibura 10 ku ijana buri mwaka kuko umwaka ushize abantu 60,000 batanze amaraso mu gihe muri 2015, yari yatanzwe n’abagera kuri 53,000.
Ku ruhande rwe, DIGP Marizamunda yavuze ko ubuzima bwiza ari ikintu kigari gikubiyemo umutekano ariko harimo n’ubuzima bwiza nabwo busaba kugira ububiko buhagije bw’amaraso butabara abayakeneye.
Yavuze ko Polisi inatanga inzitiramibu n’ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.
Aha yagize ati:”Izi ni zimwe muri gahunda za Leta nka Girinka n’izindi aho Polisi yiyemeje kuzishyigikira ngo imibereho y’Abanyarwanda itere imbere.”
Avuga ku masezerano yashyizweho umukono, DIGP Marizamunda yagize ati:” Uyu ni umwanya wo gukoresha neza ibyo dufite, dushingiye ku bunararibonye dufite mu gutanga umusanzu kuri gahunda za Leta zo kuzamura imibereho y’abaturage.”
RNP