• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye

Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye

Editorial 03 Jun 2016 Mu Mahanga

​Abapolisi 100 b’imboni z’uburinganire bavuye mu mitwe itandukanye ya Polisi mu gihugu hose , ejo taliki ya 2 Kamena zatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri ku guteza imbere ihame ry’uburinganire rigamije amajyambare arambye, akaba yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (DIGP) , Juvenal Marizamunda.

Aya mahugurwa agamije kurebera hamwe imbogamizi ku iterambere ry’uburinganire no gufata ingamba hanongerwa ubumenyi kuri izi mboni z’uburinganire ngo zizabone uko zishyira mu bikorwa gahunda za Polisi y’u Rwanda ku ihame ry’uburinganire.

Mu ijambo yagejeje kuri izi mboni, DIGP Marizamunda yagize ati:”Aya mahugurwa ni kimwe mu bigize uruhererekane rw’imbaraga dukoresha mu kwimakaza uburinganire muri Polisi y’u Rwanda; ni n’umurongo kandi w’igihugu wibanda ku buringanire bwa bose,…aya mahugurwa akwiye gufasha abayarimo kugira ubushobozi no kwigirira icyizere mu gukemura ibibazo by’uburinganire bahura nabyo mu mitwe bakoreramo.”

Yagize kandi ati:”Kugirango turenge imbibi z’umuco, tugomba gukomeza guha ubushobozi abagore kugirango binjire neza mu bikorwa byubaka igihugu.Igihe cyose bazahabwa umwanya nk’uw’abagabo mu buryo bungana bazakora neza ndetse cyane.”

Yavuze ko politiki y’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda igeze kure mu guha amahirwe abanyarwanda bose agira ati:” Ibi tubigeze kure, uyu munsi dufite 20 ku ijana by’abagore mu bapolisi bose kandi bagomba kongerwa kandi bafite ishema ryo gutanga umusanzu ku mutekano ku gihugu cyabo.”

Mu kubishyira mu bikorwa kandi, Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwinshi, burimo gushyiraho ishami rishinzwe uburinganire, irirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gushyiraho imboni z’uburinganire muri buri mutwe wa Polisi aho ukorera hose.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azarangira abayitabiriye bafatiye hamwe ingamba zo gutsimbataza ihame ry’uburinganire mu mitwe bakoreramo no hanze yayo byose bigamije iterambere.

RNP

2016-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga

Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga

Editorial 08 Aug 2016
Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi.

Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi.

Editorial 24 Jun 2021
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025
Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Editorial 23 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo
Mu Rwanda

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Editorial 04 Aug 2017
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 07 Oct 2019
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Editorial 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru