Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yatangiye guha amahugurwa abapolisi bayo bahakorera. Ibi bikaba biri muri gahunda y’ingenzi Polisi y’u Rwanda yihaye yo guhugura abapolisi, ku buryo bituma bahora basobanukiwe ndetse bafite ubumenyi buri gihe, bityo bikabafasha gukora neza akazi kabo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva,yavuze ko aya mahugurwa azaba mu byiciro bitandukanye, a agamije guha ubumenyi abapolisi bo muri aka karere, butuma bahora biteguye gukora neza akazi ndetse no kubibutsa indangagaciro z’akazi kabo.
SSP Beniot Nsengiyumva yavuze ko aya mahugurwa azamara iminsi itanu, azakorwa mu byiciro bitanu bitandukanye,aho buri cyiciro cy’abapolisi kizajya gihugurwa umunsi umwe,hagakurikiraho ikindi cyiciro. Abahuguwe kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe ni 33.
SSP Nsengiyumva yakomeje avuga ko;”abapolisi bibukijwe intego,intumbero ndetse n’indangagaciro bigomba kubaranga igihe cyose bari mu kazi no guhora bari maso kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.Banagaragarijwe uko umutekano wifashe, aho bakorera no mu Ntara yose”.
SSP Nsengiyumva yanavuze ko amahugurwa nk’aya asanzweho muri Polisi y’u Rwanda akaba afasha abapolisi kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Aya mahugurwa yibanda kuri disipulini igomba kuranga abapolisi,ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha,uburyo bwo kugenza ibyaha , gukumira ibyaha bigendanye n’aho isi igeze muri iki gihe birimo icuruzwa ry’abantu n’iry’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Amahugurwa nk’aya azahabwa kandi abapolisi bo mu tundi turere tune two mu Ntara y’Amajyaruguru.
RNP