Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 mu Bubiligi, hahuriye abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda bibumbiye mu mashyaka RNC ya Kayumba NYamwasa na FDU-Inkingi, aba ni bamwe mu basize bakoze ibyaha birimo na Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muhango wasaga no kwishimira urupfu rwa Col. Patrick Karegeya washinze ishyaka rya RNC mu buhungiro muri Africa y’epfo wasanzwe yiciwe mu cyumba yari yakodesheje muri Michelangelo Towers Hotel i Johannesburg tariki ya mbere Mutarama 2014
Dore icyerekana ko ari ukwishimira urupfu rwe kuruta kumwibuka:
1) Umuhango waranzwe no gufata agahiye katari gake.
2) Nta gitangaza witegereje abayoboye uyu umuhango kuko ni abahizwe bunyempongo na Nyakwigendera ndetse agira uruhare mu guhunga kwabo.
Eustache Nkerinka: Yari Maneko ukorera inzego z’ubutasi za Habyarimana, uyu waje no kuba umudepite yahunze u Rwanda ahigwa ni uwo yibuka uyu munsi nta gitangaza kuba yaba amushinyagurira.
Jean Damascene Munyampeta wo muri PDP Imanzi usibye n’ibikorwa bibi asanzwe azwiho byo kurwanya igihugu afite n’amateka mabi yo kugira umubyeyi ufungiwe ibyaha bya Genocide. Uyu nawe ntakabuza uwatumye ahunga aramwishima hejuru yinywera izayose.
Hari kandi Rugema Kayumba wa RNC, usanzwe afite ubuhungiro muri Norvege, ariko muri iyi minsi akaba yari mubikorwa by’ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda.
Rugema aregwa gushimuta abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo muri Uganda afatanyije n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare CMI. Rugema aregwa n’ababyeyi babanyarwanda baba munkambi za Nyakivale kubatwarira abana mu mitwe yiterabwoba ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo abizeza kujya kubahesha akazi muri IRAK.
Ni nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda rugera kuri 45 zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rugema yizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak gutozwa kugirango boherezwa muri Irak mu mirimo y’ umutekano nk’ uko bisanzwe bifasha urubyiruko rwinshi rudafite akazi muri Uganda.
N’ ubwo Rugema Kayumba yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka Kikagati.
Kuba uyu Rugema Kayumba ufitanye isano na Gen. Kayumba Nyamwasa washinze RNC yaje gukorera muri Uganda aturutse muri Norvege igihugu cyamuhaye ubuhungiro nibyo bituma aba babyeyi basaba iki gihugu kugira uruhare mu kuvuganira abana babo kugirango barekurwe mu maguru mashya.
Muri uyu muhango Lea Karegeya n’umukobwa we Portia ntibahakandagije ikirenge ndetse n’itsinda rya Rudasingwa, Musonera na Ngarambe bibumbiye mukiswe ISHAKWE ntibahagaragaye.