• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Editorial 17 Jan 2017 Mu Rwanda

Iyo igihugu kirimo intambara cyangwa ubundi bwumvikane buke hagashyirwaho umuhuza, uwo muhuza aba afite akazi katoroshye cyane iyo igice kimwe mu mpande zihanganye kigaragaza kutamwibonamo !

Tariki 2/3/2017 nibwo EAC yashyizeho Benjamin Mkapa kuba umuhuza mu bibazo by’u Burundi, atangira akazi ke impande zose zitavuga rumwe zitamubonamo ikibazo.

Ubu ariko abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi batangiye gushinja Mkapa yuko abogamiye kuri Nkurunziza, kandi iyo bisobanuye usanga nta kinyoma kirimo.

Abo barwanya ubutegetsi mu Burundi bavuga yuko Nkurunziza yiyamamarije manda ya gatatu itegeko nshinga ridahinduwe ngo manda ebyiri ntarengwa ziveho, n’amasezerano ya Arusha bakigenderaho ateganya manda ebyiri gusa k’umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo bamurwanya rero bavuga ko Nkurunziza ari ku butegetsi mu buryo butemewe n’amategeko !

Tariki 9/12/2016 Mkapa we yabwiye abanyamakuru iBujumbura yuko abavuga ko Nkurunziza ari ku butegtsi mu buryo butemewe n’amategeko baba bavuga ubucucu (foolishness) ngo kuko Nkurunziza yagiyeho binyuze mu matora ngo n’inkiko zikaba zarabyemeje !

Ayo magambo ya Mukapa yarakaje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bibumbiye muri CNARED, umutwe uhuruza hamwe amashyaka akomeye muri opozisiyo. Umuyobozi wa CNARED, Jean Minani, atangaza ko batazongera kwitabira ibiganira byatumijwe na Mkapa ngo kuko yigaragaje neza yuko abogamiy kuri Nkurunziza.

Abo bo muri CNARED bakavuga yuko ayo magambo Mkapa yavugiye Bujumbura yari ayo gutsindwa no kwegura, bagasaba ahubwo yuko LONI yaba ariyo ifata ako kazi k’ubuhuza !
-5419.jpg

CNARED, Anicet Niyonkuru

Koko kandi bigaragara yuko ibi bya CNARED nta mikino irimo ! Tariki 16 uku kwezi Mkapa yatumije abatavuga rumwe mu bibazo by’u Burundi guhurira Arusha, CNARED yanga kwitabira ubwo butumire kuko itakimwemera. Umunyamabanga mkuru wa CNARED, Anicet Niyonkuru, avuga yuko badahawe undi muhuza batazapfa bitabiriye ibiganiro ngo kuko guhuzwa na Mkapa ari ugutakaza umwanya w’ubusa.

Amashyaka adafite icyo avuze muri opozisiyo niyo akemera Mkapa nk’umuhuza. Ayo ni nka UPRONA ya Concilie Nibigira, FRODEB ya Leonce Ngendakumana, FNL ya Jack Bigirimana kimwe na FNL ya Agathon Rwasa.
!
Ibyo abo bo muri CNARED bavuga mukwanga ubuhuza bwa Mkapa birumvikana ariko n’ibyo Mukapa yavugiye Bujumbura hari ukuntu byumvikana, kandi bishobora kuba bitanasobanuye yuko abogamiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Nk’uko Niyonkuru abivuga ni amakosa Mkapa kuba yaravuze ngo abatemera ubutegetsi bwa Nkurunziza ngo ntabwo bakomeye mu mutwe. Ariko icyo uwo mugabo wigeze kuyobora Tanzania yashakaga kugaragaza n’uko Nkurunziza wamwera cyangwa utamwemera niwe utegeka u Burundi, kabone n’aho ubwo butegetsi yaba yarabugezeho abwibye !

Bamwe mu barwanya Nkurunziza nka Rajabu Hussein wigeze kuba Perezida wa CNDD-FDD babona umuti wakabaye gukoresha imbaraga za gisirikare bagakuraho ubutegetsi bwe.

-5418.jpg

Benjamin Mkapa

Uko bigaragara n’iko izo mbaraga batazifite, bikaba rero bisaba gushyikirana kandi bagashyikirana bazi neza yuko Nkurunziza ariwe utegeka u Burundi kuko naho hashyirwaho undi muhuza utari Mkapa uko niko kuri ! Abarwanya ubwo butegetsi mu Burundi bashatse bakwihanganira Mkapa ku n’undi washyirwaho azaza avuga yuko Nkurunziza ariwe Perezida w’igihugu !

Casmiry Kayumba

2017-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Editorial 17 Oct 2021
Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Editorial 16 May 2018
Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Editorial 03 Oct 2021
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Editorial 17 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abo kwa Rusesabagina barakataje mu ikinamico. Niba atagaburirwa, ntahabwe amazi yo kunywa nk’uko babivuga, atunzwe n’umwuka wera?
Amakuru

Abo kwa Rusesabagina barakataje mu ikinamico. Niba atagaburirwa, ntahabwe amazi yo kunywa nk’uko babivuga, atunzwe n’umwuka wera?

Editorial 07 Jun 2021
Afurika y’Epfo yagennye Ambasaderi mushya wayo mu Rwanda
POLITIKI

Afurika y’Epfo yagennye Ambasaderi mushya wayo mu Rwanda

Editorial 27 Jan 2020

APR FC yashimiye Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku bw’uruzinduko bagiriye i Shyorongi

Editorial 20 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru