Amakuru yizewe dukesha imboni za Rushyashya ziri i Kampala aravuga ko imyigaragambyo y’abashyikigikiye Bobi Wine, umugabo uhanganye bikomeye na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yagaragayemo Abanyarwanda basanzwe ari abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa n’ibindi bigarasha bigenzi bye.
Abo Banyarwanda bitwaje imbunda n’intwaro za gakondo, neza neza nk’interahamwe, biraye mu bigaragambyaga bararasa, barakubita, hapfamo amagana abandi benshi barakomereka. Izo nkozi z’ibibi ni izitorezwa ahantu hanyuranye muri Uganda, zitegurwamo abarwanyi ba RNC. Benshi muri bo basanzwe baba mu nkambi z’impunzi zinyuranye nka Nyakivala z’izindi zicumbikiye abasize bakoze ishyano mu Rwanda.Urwego rw’ubutasi muri Uganda ,CMI, rwiyambaje abo bantu kugirango Polisi idakomeza kugaragara mu bwicanyi, ariko bikaba ari n’uburyo bwo kureba niba ubugome batozwa barabukamiritse neza.
Ikindi kandi niba bitegura kugirira nabi, nako basanzwe ari ba rukarabankaba bishe bene wabo b’Abanyarwanda, nta mpuhwe bagira mu kwica Abaturage ba Uganda batagirana isano.
Mu cyumweru gishize hari intwaro zafatiwe muri Kenya zerekeza rwihishwa muri Uganda, amakuru yizewe akaba ahamya ko zari zigenewe abayoboke ba RNC, ngo zikoreshwe mu kwica abatavuga rumwe na Museveni, ariko zizanakoreshwe mu guhungabanya umutekano w’uRwanda. Nyuma yo kugerageza kubeshya ko izo ntwaro ari iz’uRwanda ikinyoma kikanga gufata, ubu Uganda iratakambira abategetsi ba Kenya ngo zirekurwe. Ibi byose biraba mu gihe uwitwa Ntwari Frank ,” Komiseri” ushinzwe urubyiruko muri RNC, amaze iminsi i Kampala, aho yanabonanye n’abategetsi bakuru muri Uganda, barimo Abel kandiho utegeka CMI, bumvikana ku “kunoza no kwihutisha” ibikorwa bya RNC. Uyu Ntwari ni muramu wa Kayumba Nyamwasa, akaba asanzwe atuye muri Afrika y’Epfo.
Ntibikiri inkuru ko Uganda itoza abarwanyi ba RNC, ikanabaha ibikoresho , nubwo kugeza ubu umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda wabapfubanye. Nyuma yo guhondagurwa n’ingabo za Kongo FARDC bagapfa nk’udushwiriri mu mashyamba ya Kongo, ubu Museveni n’ibyegera bye bahinduye umuvuno, biyemeza gutegura “abakada” ba RNC, kuko basanze bariroshye mu ntambara batazi impamvu yayo n’uko izarwana. Abo rero nibo barimo gukorera imyitozo ku nzirakarengane z’Abagande.
Amaraso arasama, amaherezo Museveni, Kandiho n’ Ishumi yabo Kayumba Nyamwasa bazabazwa iby’ubwo bugome.