• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Editorial 03 Jun 2019 IKORANABUHANGA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kwaka abasaba viza zo kujya muri icyo gihugu kugaragaza imbuga nkoranyambaga bakoresha mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano.

Amabwiriza mashya avuga ko usaba viza yo kujya muri Amerika agomba kujya agaragaza amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, email ye na nimero za telefone yakoresheje mu myaka itanu ishize.

Bagomba kandi kugaragaza ingendo bakoze mu myaka itanu ishize, bakanagaragaza niba nta bene wabo bigeze bagaragara mu bikorwa by’iterabwoba.

Mu mbuga nkoranyambaga usaba viza agomba kujya agaragaza harimo ASKfm, Douban, Facebook, Flickr, Google+, Instagram, LinkedIn, MySpace, Pinterest, QZone, Reddit, Sina Weibo, Tencent Weibo, Tumblr, Twitter, Twoo, Vine, Vkontakte, YouKu na YouTube.

Amerika itangaza ko urwo rutonde rushobora kujya rwiyongera uko ibihe bigenda bihita.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika yatangaje ko ibyo byakozwe mu kurushaho gukaza umutekano w’icyo gihugu.

Mu itangazo yasohoye yagize iti “Umutekano w’igihugu nicyo kintu dushyira imbere mu gihe dusuzuma ubusabe bwa viza kandi buri muntu wese uje muri Amerika byaba kuhatembera cyangwa kuhaba agomba kunyura muri iryo suzuma.”

Aya mabwiriza mashya ku basaba viza zijya muri Amerika ntabwo areba abahabwa viza z’abadipolomate nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xhinua byabitangaje.

Ni amabwiriza agomba gukurikizwa n’abandi bose basaba viza baba abashaka kuba muri icyo gihugu, abahaza mu bindi bikorwa nk’iby’ubucuruzi, kwiga n’ibindi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yemeza ko icyo cyemezo kizagira ingaruka ku bantu ibihumbi 710 basaba viza buri mwaka bashaka kuba muri icyo gihugu, n’abandi miliyoni 14 basaba viza buri mwaka zo kuhaza mu bikorwa bitandukanye.

2019-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Editorial 12 Jul 2019
Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Editorial 15 May 2019
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Editorial 07 Nov 2019
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Editorial 08 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umwana wa Ciara na Future
HIRYA NO HINO

Urukiko rwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umwana wa Ciara na Future

Editorial 21 Jan 2017
Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe
SHOWBIZ

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe

Editorial 15 Jun 2018
Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana
ITOHOZA

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Editorial 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru