• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Editorial 25 Mar 2016 Mu Mahanga

​Abashakashatsi 18 bavuye mu bihugu bitandukanye bari mu Rwanda, aho gusura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubutabera, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe basuye Polisi y’u Rwanda birebera imikoranire y’ayo n’abaturage nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe na Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Tony Kuramba wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, abashimira kuba barahisemo na Polisi y’u Rwanda mu bigo bagomba gusura.

Yabasobanuriye urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu guhuza no gukorana n’abanyarwanda nyuma ya Jenoside aho yagize ati;”Mu 20002 Polisi y’u Rwanda itangira twatangiranye ibibazo bitandukanye cyane cyane ibishingiye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko twabashije kugenda dukorana neza n’abaturage, kugeza ubwo tubaye Polisi y’umwuga ikora neza, yizewe n’abaturage ndetse n’amahanga ubu.”

Urugendo rw’aba bashakashatsi bakaba barufashwamo na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho bibanda ku kwiga ku kubaka no kubumbatira amahoro mu gihugu kivuye mu ntambara n’ibibazo biboneka mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu biganiro bahawe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Inspector of Police (ACP) Celestin Twahirwa yabasobanuriye ibibazo u Rwanda rwari rufite muri rusange na Polisi by’umwihariko nyuma ya Jenoside, uko byagiye bikemurwa n’ibimaze kugerwaho ubu.

Akaba yababwiye ati:”Kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo burambye, hagomba kubaho imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ndetse n’itangazamakuru, ibi bigatuma habaho umutekano urambye, demokarasi, amajyambere, ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugirango ibi bigerweho, bikaba bisaba amahugurwa kuri izo nzego zose, kugirango zihanahane amakuru kandi zumve kimwe ikibazo cy’umutekano.”

Nyuma y’ibi biganiro, uyoboye iri tsinda Dr. Muleefu waturutse muri Kaminuza y’u Rwanda yashimiye Polisi y’u Rwanda uko ihaye aba bashakashatsi ubumenyi ku mibanire y’abaturage nyuma ya Jenoside, anishimira ubutwererane burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda.

RNP

2016-03-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abagize Komite zo kwicungira umutekano  mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Editorial 27 Jan 2016
Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Editorial 05 Sep 2016
Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu  kurwanya ibiyobyabwenge

Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 06 Feb 2016
Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Editorial 15 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 12 Oct 2021
FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo
Mu Rwanda

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Editorial 15 Mar 2017
Ese wari uzi ko gusenga ari imwe mu ntwaro zomora ibikomere?
HIRYA NO HINO

Ese wari uzi ko gusenga ari imwe mu ntwaro zomora ibikomere?

Editorial 11 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru