• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Editorial 14 Feb 2017 Mu Rwanda

Umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa, yatumije indi mishyikirano y’abatavuga rumwe mu bibazo byo mu Burundi kandi hari icyizere yuko ubwitabire buzaba bushimishije.

Iyo mishyikirano izabera Arusha kuva tariki 16 kugeza tariki 18 uku kwezi. Indi mihyikirano nk’iyo yabereye muri uwo mujyi uri muri uwo muiyi uri mu majyaruguru yaTanzania tariki 16 ukwezi gushize ariko ntiyitabirwa bishimishije n’umubare mu nini.

Impamvu imishyikirano yo mu kwezi gushize ititabiriwe bihagije n’uko umutwe ubumbiye hamwe amashyaka akomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi (CNARED) wari yararahiye yuko utazongera kwitabira ibiganiro bizaba byatumijwe na Mkapa ngo kuko bari batakimubona nk’umuhuza, ahubwo ari umuntu wa Petero Nkurunziza. Mu batu 24 Mkapa yari yatumije kuva muri CNARED, batandatu gusa nibo bitabiriye ubutumire bajya muri ibyo biganiro Arusha mu kwezi gushize.

Impamvu yatumye CNARED irahira yuko itakemera Mkapa nk’umuhuza n’uko mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize, uwo mugabo wigeze kuba umukuru w’igihugu cya Tanzania yavugiye ku mugaragaro ari mu Burundi yuko abatemera ko Nkurunziza ari Perezida w’u Burundi ari injiji ngo kuko yemewe n’amategeko w’icyo gihugu ngo akaba anemewe n’amahanga.

Abo muri opozisiyo bo bavuga yuko Nkurunziza ari ku butegetsi kijura ngo kuko yiyamamarije manda ya gatatu binyuaranije n’amategeko. CNARED mu ijwi ry’umuyobozi wayo, Jean Minani, ikavuga yuko Mkaka agomba gukurwa kuri iyo mirimo y’ubuhuza agasimbuzwa undi, bitari ibyo abagize CNARED bose ntibazongere kwitabira ibiganiro bitumijwe nawe. Uko niko ubutumire bwa Mkapa bwo mu kwezi gushize bwitabiriwe na mbarwa muri CNARED !

Amakuru dufite ariko n’uko CNARED yakomeje kotswa igitutu n’amahanga ngo ntikomeze kunangira yamga imishyikirano ngo n’uko ihagarariwe na Mkapa. No muri CNARED ubwayo hari ababonaga yuko kutitabira iyo mishyikirano ari ukwishyira habi muri politike, kuko urubuga bazaba baruhariye umwanzi ! Bikaba rero biteganyijwe yuko muri iyi mishyikirano izabera Arusha muri iki cyumweru CNARED izayitabira ku mubare munini.

Indi nzitizi yakuwe mu nzira, ikaba nayo igomba kuzongera umubare w’azajya bitabira ibyo biganiro bya Arusha bigamije kugarura amahoro mu Burundi ni ivanwaho ry’inzanduko puzamahanga zo guta muri yombi bamwe mu barwanya ubutegetsi mu Burundi.

-5734.jpg

Bujumbura yakomeje ivuga yuko izakomeza gushyikirana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ngo itazashyikirana n’abakoze kudeta igapfuba muri Gicurasi 2015. Na none kubera igitutu cya EAC kimwe n’amahanga ubutegetsi bwa Nkurunziza bwemeye kuzajya bwitabira ibyo biganiro by’amahoro kabone n’aho abo bashinjwa kuba bari muri iyo kudeta yapfubye bazaba babirimo !

Muri Abo bashinjwa kuba baragize uruhare muri iyo kudeta harimo n’umuyobozi wa CNARED, Jean Minani !

Casmiry Kayumba

2017-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Editorial 13 May 2025
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Editorial 02 Mar 2017
Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Editorial 02 Apr 2021
Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%

Editorial 07 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo
Mu Mahanga

Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo

Editorial 25 Jan 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center

Editorial 11 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru