• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Editorial 08 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024 hafi isi yose yifatanyaga n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Burundi ni kimwe mu bihugu bike byifashe, byanga kugira ubutumwa bitanga bwo gufata Abanyarwanda mu mugongo.

Abasesenguzi mu bya politiki, barimo n’Abarundi, bagaye iyi myitwarire y’abategetsi b’u Burundi, kuko, n’ubwo ibihugu byombi byaba bifite ibyo bitumvikanaho, ntabwo bari kwirengagiza ko Jenoside ari icyaha ndengakamere gikorerwa abatuye isi yose, kuyamagana rero bikaba ari inshingano za buri wese ushyira mu gaciro.

Byongeye, “umuturanyi ni umuzimyamuriro”, nk’uko bizwi mu muco u Rwanda n’u Burundi bisangiye. Ntitwiriwe tuvuga ko uyu mugani u Rwanda rwanawushyize mu bikorwa, ubwo muw’2013 rwatabaranaga ingoga, rukajya kuzimya isoko rya Bujumbura ryagurumanaga.

Abategetsi b’u Burundi birengagije ko ibyago by’umuturanyi biba ari ibyawe, kumutabara no kumwihanganisha bikaba mu by’ukuri ari ukumuguriza. Ushobora kudakunda umututsi rwose. Icyakora kwirengagiza Jenoside yamukorewe, bigusanisha cyane na bene kuyikora.

Ntituvuze ko abategetsi b’u Burundi bishimiye ibyago by’umuturanyi, nubwo bizwi ko hari abari mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwabishidikanyaho yareba ibaruwa (y’ibanga ariko dufitiye kopi), Perezida Evariste Ndayishimiye yandikiye Minisitiri w’Intebe tariki 06/07/2022, asaba ko haba ubwitonzi mu gusaba ihererekanya ry’abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi, kuko muri CNDD-FDD na FRODEBU harimo abarwanashyaka benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yandika iyi baruwa, Perezida Ndayishimiye yirindaga kwikora mu nda!

Mu gihe Loni yemeje ko mu gusobanura ibyabaye mu Rwanda muw’1994, hakoreshwa imvugo”JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI”, ndetse ubu ku isi yose ikaba ariyo mvugo idakuka, ibyegera bya Perezida Ndayishimiye byo biracyakoresha nkana imvugo iteza urujijo. Urugero ni nk’inyandiko Ambasaderi Willy Nyamitwe yashyize ku rubuga rwa X, aho avuga” JENOSIDE YO MU RWANDA”, imvugo asangiye n’abajenosideri n’abandi babari inyuma, igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi .

Ibi byose ariko ntibitunguranye ku muntu ukurikirana ibibera muri aka karere k’Ibiyaga Bigari. Niba se Perezida Ndayishimiye yarohereje abasirikari b’u Burundi gufasha Leta ya Tshisekedi n’abajenosideri bo muri FDLR gutsemba Abatutsi bo muri Kongo, ni hehe handi abahishe ?

Iyi myitwarire itakijyanye n’igihe y’abayoboke ba CNDD-FDD, iragaragaza rya rondabwoko ryabagize imbata. Baribeshya ko ibafasha kwigarurira imitima y’abo bita “rubanda nyamwinshi”, batazi ko ushyigikira umurozi ejo akakumaraho urubyaro.

2024-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Editorial 02 Nov 2017
Impamvu zateye Tanzania guha  inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Impamvu zateye Tanzania guha inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Editorial 23 Aug 2016
Umudepite wo muri Uganda yabwiye igihugu cye kwirukana abo muri RNC

Umudepite wo muri Uganda yabwiye igihugu cye kwirukana abo muri RNC

Editorial 29 Aug 2019
Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Editorial 08 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso
Mu Mahanga

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Editorial 11 Jan 2016
FibaU18Africa: Angola  yatwaye igikombe itsinze Misiri ku mukino wa nyuma
IMIKINO

FibaU18Africa: Angola yatwaye igikombe itsinze Misiri ku mukino wa nyuma

Editorial 01 Aug 2016
FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.
Amakuru

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

Editorial 23 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru