Ibyahoze kiboneka nk’amakimbirane asanzwe abantu bakwibanira nayo muri FDLR ubu bimaze kuba ibibazo bikomeye bishobora kutazarangira uwo mutwe udasenyutse.
Ni byinshi ariko ibya vuba aha twavuga kuri Col. Wilson Irategeka uherutse no kwitandukanya n’uyu mutwe awutwaye igice kitari gito cy’abarwanyi.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga yuko n’ubusanzwe FDLR yari isigaranye abarwanyi bake, kuko babarirwa ku 1500, undi wese witandukanyije nayo ku buryo ubwo aribwo bwose biba biyibereye igihombo gikomeye.
Ikibazo ahanini cyatangiye muri 2015 aho operasiyo Sukula, ikinakomeza na n’ubu, yamenesheje FDLR mu birindiro byayo byinshi harimo no mu bice bya Ihura.
Nk’uko abari hafi nayo babihamya ibi byatumye muri uyu mutwe, wari unasanzwe utagifite utubaraga hadukamo urwikekwe n’amacakubiri. Bamwe bagakeka yuko abandi babagambanira, bagakuramo akabo karenge ariko nabo biyita FDLR y’igipande runaka !
Ntabwo bisobanutse neza uko Gen. Sylivestre Mudacumura (Bernard Mupenzi) witwa yuko ariwe muyobozi mukuru wa FDLR gisirikare imyaka myinshi agifite koko ubwo buyobozi muri uwo mutwe ushinjwa kuba benshi mu bawugize barakoze jenoside mu Rwanda 1994 bakaba baranakoze ubundi bwicanyi ndengakamera mu burasirazuba bwa Congo (DRC).
Ntibisobanutse kuko umwungirije (chie of staff), Gen. Leopold Iyamuremye yatawe muri yombi, ubu akaba afungiwe Kinshasa kuko hasigaye Gen. Pacific Ntawunguka (Omega) udatahiriza umugozi umwe na Mudacumura.
Muminsi ishize umuyobozi mukuru wa FDLR muri politike, Ignace Murwanashyaka urukiko mu Budage rwaramukatiye kimwe na Straton Musoni. Basimbuwe by’agateganyo na Gen. Victor Byiringiro yungirijwe na Wilson nyamara aba bagabo bombi byaribisanzwe yuko badacana uwaka. Uko bakorana rero ni inshoberamahanga.
Ikibazo cyakomeje kugora FDLR ni imikoranire n’abafatanyabikorwa bayo, bivuze imiryango y’abayigize n’abanyarwanda bahunganye muri rusange. Byakomeje kuvugwa yuko FDLR yakomeje gukoresha abantu nk’imitaka yihishamo (human Shields), aho ikura umutungo kimwe n’abarwanyi bashya.
FDLR mu marembera
Amakuru ahamya yuko hashize igihe kirekire hari ubwumvikane buke muri FDLR bitewe n’uko abo banyarwanda babo bafatwa.
Imyaka 22 irashize ariko byananiye ishami rya LONI rishinzwe impunzi (UNHCR) cyangwa irya DRC (CNR) kumenya mu by’ukuri uri impunzi y’abanyarwanda cyangwa aba “Secondo”). Aba Secondo bivuze abanyekongo bavuga urulimi rw’ikinyarwanda bakaba barakuwe mu byabo n’intambara. Aba baturage rero barakomerewe kandi ataribo biturutseho ahubwo biturutse ku bayobozi ba FDLR.
fdlr mugikorwa cyo gutanga intwaro
Wilson yashakishije ukuntu hari ikintu gifatika cyabakorerwa ariko bituma yirukanwa na ba Victor, Omega, Mudacumura kimwe n’umuvugizi wa FDLR, LaForge Fills Bazeye. Bagenzi be bamumenesheje, Wilson yashinze icyitwa CNRD-Ubwiyunge ngo kigerageze kugarura abandi ku mu rongo ariko nti byagira icyo bitanga.
CNRD-Ubwiyunge iramutse ibonye abayoboke yaba ibaye igice cya kane kihunguye kuri FDLR-Foca kuva yatangizwa muri 2000. hakaba hari n’amakuru avuga ko aba baba bafatanyije na Gen. Kayumba Nyamwasa.
Baje bakurikira RDR, ALiR ya mbere na ALiR ya kabiri. Hari n’ikindi gice ariko kiyitaga Rastas cyakoreraga muri Kivu y’Epfo hakaba n’ikindi kitwaga FDLR-Soki na RUD-Urunana byigobotoye kuri FDLR nyirizina muri 2007.
Ibi bice bya FDLR byakomeje guhangana, kugambanirana no kurwana biza no kuvamo ryafungwa twavuze rya Lepold Iyamuremye n’iyicwa rya Gen. Musare mu majyepfo ya Lubero.
Uko ibintu bihagaze n’uko FDLR igiye kandi ahanini yimaze. Bwa bukiga n’ubanyanduga barabukomeje, bamwe barabuhunga baratahuka naho abandi bakomeza guhanyanyaza none ibyo guhanyanyaza nabyo byageze ku ndunduro. FDLR rero iragiye, utabyemera ni umushinyaguzi !
Kayumba Casmiry