• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abatemera yuko FDRL igiye ni abashinyaguzi

Abatemera yuko FDRL igiye ni abashinyaguzi

Editorial 06 Jun 2016 ITOHOZA

Ibyahoze kiboneka nk’amakimbirane asanzwe abantu bakwibanira nayo muri FDLR ubu bimaze kuba ibibazo bikomeye bishobora kutazarangira uwo mutwe udasenyutse.

Ni byinshi ariko ibya vuba aha twavuga kuri Col. Wilson Irategeka uherutse no kwitandukanya n’uyu mutwe awutwaye igice kitari gito cy’abarwanyi.

Amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga yuko n’ubusanzwe FDLR yari isigaranye abarwanyi bake, kuko babarirwa ku 1500, undi wese witandukanyije nayo ku buryo ubwo aribwo bwose biba biyibereye igihombo gikomeye.

Ikibazo ahanini cyatangiye muri 2015 aho operasiyo Sukula, ikinakomeza na n’ubu, yamenesheje FDLR mu birindiro byayo byinshi harimo no mu bice bya Ihura.

Nk’uko abari hafi nayo babihamya ibi byatumye muri uyu mutwe, wari unasanzwe utagifite utubaraga hadukamo urwikekwe n’amacakubiri. Bamwe bagakeka yuko abandi babagambanira, bagakuramo akabo karenge ariko nabo biyita FDLR y’igipande runaka !

Ntabwo bisobanutse neza uko Gen. Sylivestre Mudacumura (Bernard Mupenzi) witwa yuko ariwe muyobozi mukuru wa FDLR gisirikare imyaka myinshi agifite koko ubwo buyobozi muri uwo mutwe ushinjwa kuba benshi mu bawugize barakoze jenoside mu Rwanda 1994 bakaba baranakoze ubundi bwicanyi ndengakamera mu burasirazuba bwa Congo (DRC).

Ntibisobanutse kuko umwungirije (chie of staff), Gen. Leopold Iyamuremye yatawe muri yombi, ubu akaba afungiwe Kinshasa kuko hasigaye Gen. Pacific Ntawunguka (Omega) udatahiriza umugozi umwe na Mudacumura.

Muminsi ishize umuyobozi mukuru wa FDLR muri politike, Ignace Murwanashyaka urukiko mu Budage rwaramukatiye kimwe na Straton Musoni. Basimbuwe by’agateganyo na Gen. Victor Byiringiro yungirijwe na Wilson nyamara aba bagabo bombi byaribisanzwe yuko badacana uwaka. Uko bakorana rero ni inshoberamahanga.

Ikibazo cyakomeje kugora FDLR ni imikoranire n’abafatanyabikorwa bayo, bivuze imiryango y’abayigize n’abanyarwanda bahunganye muri rusange. Byakomeje kuvugwa yuko FDLR yakomeje gukoresha abantu nk’imitaka yihishamo (human Shields), aho ikura umutungo kimwe n’abarwanyi bashya.

-2867.jpg

FDLR mu marembera

Amakuru ahamya yuko hashize igihe kirekire hari ubwumvikane buke muri FDLR bitewe n’uko abo banyarwanda babo bafatwa.

Imyaka 22 irashize ariko byananiye ishami rya LONI rishinzwe impunzi (UNHCR) cyangwa irya DRC (CNR) kumenya mu by’ukuri uri impunzi y’abanyarwanda cyangwa aba “Secondo”). Aba Secondo bivuze abanyekongo bavuga urulimi rw’ikinyarwanda bakaba barakuwe mu byabo n’intambara. Aba baturage rero barakomerewe kandi ataribo biturutseho ahubwo biturutse ku bayobozi ba FDLR.

-2866.jpg

fdlr mugikorwa cyo gutanga intwaro

Wilson yashakishije ukuntu hari ikintu gifatika cyabakorerwa ariko bituma yirukanwa na ba Victor, Omega, Mudacumura kimwe n’umuvugizi wa FDLR, LaForge Fills Bazeye. Bagenzi be bamumenesheje, Wilson yashinze icyitwa CNRD-Ubwiyunge ngo kigerageze kugarura abandi ku mu rongo ariko nti byagira icyo bitanga.

CNRD-Ubwiyunge iramutse ibonye abayoboke yaba ibaye igice cya kane kihunguye kuri FDLR-Foca kuva yatangizwa muri 2000. hakaba hari n’amakuru avuga ko aba baba bafatanyije na Gen. Kayumba Nyamwasa.

Baje bakurikira RDR, ALiR ya mbere na ALiR ya kabiri. Hari n’ikindi gice ariko kiyitaga Rastas cyakoreraga muri Kivu y’Epfo hakaba n’ikindi kitwaga FDLR-Soki na RUD-Urunana byigobotoye kuri FDLR nyirizina muri 2007.

Ibi bice bya FDLR byakomeje guhangana, kugambanirana no kurwana biza no kuvamo ryafungwa twavuze rya Lepold Iyamuremye n’iyicwa rya Gen. Musare mu majyepfo ya Lubero.

Uko ibintu bihagaze n’uko FDLR igiye kandi ahanini yimaze. Bwa bukiga n’ubanyanduga barabukomeje, bamwe barabuhunga baratahuka naho abandi bakomeza guhanyanyaza none ibyo guhanyanyaza nabyo byageze ku ndunduro. FDLR rero iragiye, utabyemera ni umushinyaguzi !

Kayumba Casmiry

2016-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

Editorial 22 Nov 2017
Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Editorial 09 Feb 2017
Padiri  Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Editorial 20 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )
Mu Mahanga

Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Editorial 07 Apr 2016
Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo
Amakuru

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Editorial 07 May 2023
DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika
ITOHOZA

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

Editorial 14 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru