• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Editorial 04 Mar 2016 Amakuru

​Abaturage batuye Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro bishimiye serivisi nziza bahawe n’imodoka ya Polisi ishinzwe kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ibasanze hafi y’aho batuye (Police Station Mobile Van), aho bakanguriwe akamaro ko gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

SP Modetse Mbabazi yasabye aba baturage gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha kugeza aho ubushobozi bwabo bugarukira cyangwa bagasaba inzego zibishinzwe kubagoboka. Aha abaturage banaboneyeho kugeza kuri polisi ibibazo byabo n’ibyifuzo.

SP Mbabazi yagize ati”Abanyarwanda ubu basigaye bazi akamaro ko gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe, ibi bifasha cyane izo inzego kandi mugomba gukomerezaho ntimugacike intege.”

SP Modeste yabakanguriye kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo nyirabayazana y’ibyaha bitandukanye, yanabonye n’umwanya wo kubabwira bimwe mu biyobyabwenge bikunze gukoreshwa harimo nk’urumogi, kanyanga, inzoga z’inkorano zizwi ku mazina ya muriture, ibikwangari n’ibindi.

Yagize ati” ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ntabwo zikora ku babinywa gusa, zigera no ku muryango nyarwanda muri rusange, niyo mpamvu tubasaba kugira umuhate mu kubirwanya mwivuye inyuma duhereye ku rubyiruko kuko arirwo rubikoresha cyane”

SP Mbabazi avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ariyo soko y’ubujura n’ihohotera, yongera abasaba ko bagomba guhuriza imbaraga hamwe bagahashya ibi byaha bivuye imuzi. Yongeyeho ko bagomba kumenyesha inzego z’umutekano aho ibyo biyobyabwenge bikorerwa ndetse n’ababicuruza.

SP Mbabazi kandi yari aherekejwe na IP Angelique Mukamwezi wo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nawe wasabye abaturage ba Rusheshe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina batangira amakuru ku gihe kugira ngo abakora icyi cyaha bakurikiranwe ndetse bahanwe n’amategeko.

Nsabiyumva Damien, umuturage wa Rusheshe yashimye serivisi zitangwa n’imodoka ya Polisi yakira ibibazo by’abaturage asaba abaturage bagenzi be kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukumira ibyaha.

Mu bibazo byatanzwe n’abaturage Polisi yabijeje ko hagiye gukorwa iperereza, naho ibindi bigashyikirizwa inzego bireba.

RNP

2016-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Editorial 25 Jan 2023
Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Editorial 01 Jul 2025
I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

Editorial 25 Jul 2022
Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021

Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021

Editorial 19 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akabaye icwende ntikoga
POLITIKI

Akabaye icwende ntikoga

Editorial 04 Jan 2016
Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Editorial 04 Mar 2020
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.
Amakuru

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Editorial 01 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru