Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro, Superintendent of Police (SP), Jean Baptiste Mutabazi yakanguriye abagatuyemo kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa bishobora kwangiza ibidukikije.
Ibi yabibasabye mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro yagiranye n’abatuye mu murenge wa Manihira bagera ku 3000, ikiganiro yagiranye na bo kikaba cyarabereye mu kagari ka Muyira.
SP Mutabazi yabwiye abo baturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranije n’amategeko buri mu byangiza ibidukikije mu bice bitandukanye by’aka karere.
Mu mezi ane ashize abantu batatu baguye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko mu bice bitandukanye by’aka karere, babiri babikomerekeramo, naho abatari bake barabifungirwa.
Yababwiye ko ibindi byangiza ibidukikije harimo inkongi z’imiriro, uburobyi butubahirije amategeko, kuragira amatungo ku gasozi, gusarura amashyamba ateze, gutwika amakara no gucukura amabuye yo kubakisha batabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.
SP Mutabazi yagize ati: “Murasabwa kwirinda ibikorwa byose bishobora kwangiza ibidukikije kubera ko kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.”
Yabasobanuriye ko kwangirika kwabyo biri mu bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri, ndetse bikaba byaba intandaro yo gutuma igihugu cyaba ubutayu. Yongeyeho ko ibiza byangiza ibintu bitandukanye nko gusenyuka kw’amazu, gukomeretsa abantu ndetse no guhitana bamwe.
Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti, kurwanya isuri, kutajugunya imyanda ahabonetse hose; ahubwo bakayishyira ahabugenewe.
SP Mutabazi yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi abasaba kujya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza.
Yasabye abafite abana bavuye mu ishuri kuribasubizamo kandi bagakemura mu buryo burambye ibibazo byatumye barivamo.
Yasoje abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma gikumirwa.
Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha bibyangiza (Environmental Protection Unit-EPU).
Mu 2012, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije n’Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije (Rwanda Environment Management Authority-REMA).
Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zigera kuri 400 mu bice bitandukanye by’igihugu.
RNP