Ubwo hizihizwaga Eid El Fitr, Umuyobozi w’Abayisiramu mu Rwanda Mufti Sheik Salim Hitimana yasabye abayoboke b’iri dini kwishimira ko bafite uburenganzira bungana nk’ubw’Abandi Banyarwanda, ibintu avuga ko bitabagaho mu gihe cyashize.
Eid El Fitr ni umunsi mukuru ukomeye mu idini rya Islam wizihizwa nyuma yo kurangiza igisibo gitagatifu kimara ukwezi, kizwi ku izina rya Mwezi Ramadhan.
Sheikh Hitimana avuga ko kuri ubu Abayisilamu bafite uburenganzira bwo gusenga, ndetse bahabwa konji mu gihe bizihije iminsi mikuru yabo.
Avuga ko Abayisilamu bahabwa imyanya y’ubuyobozi yo hejuru ndetse n’abana babo bakagira uburenganzira bwo kujya ku ishuri, mu gihe bitari bimeze bityo mbere.
Sheikh Hitimana yagize ati “Turishimye kuko dufite uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda bitandukanye no mu gihe cyashize. Dufite uburenganzira bwo gusenga tubona n’ikiruhuko iyo twijihije iminsi mikuru ya Islam”
Uyu muyobozi yakomeje asaba abayoboke ba Islam ko n’ubwo bo bari kwizihiza Eid El Fitr mu gihugu gifite amahoro, bakwiye kwibuka gusengera n’ahari intugunda n’umutekano muke.
Ngo ku Bayisilamu bo mu Rwanda, igisibo wari n’umwanya wo gushimira Imana ko babashije gufunga mu gihe hari abatarabishoboye kubera kubura amahoro mu bihugu byabo, abandi bagapfa mbere y’uko icyo gihe kigera.
Yabibukije ko ukwezi kw’igisibo kwari amahirwe yo kuvugurura umubano wabo n’Imana ndetse n’abaturanyi, absaba kuzibukira ikibi cyose.
Yagize ati “Dukeneye kwanga ikibi tugakora icyiza, mwese murabizi ko Islam bisobanuye amahoro kandi nk’Abayisilamu bemera, tugomba guharanira amahoro twanga buri kibi cyose. Turwanye akarengane, ruswa n’ibindi bibi. Mureke twitoze kureka kuvuga ibibi buri gihe tuvuge iby’ingenzi.”
Mu kwezi kwa Ramadhan, buri Muyisilamu wese ushoboye urengeje igihe cy’ubwangavu/ubugimbi aba ategetswe gukora igisibo keretse ku bakuze cyane, abagore batwite ndetse n’abantu barwaye.
Muri iki gihe, basabwa kwigomwa ibiryo, ibinyobwa, imibonano mpuzabitsina no kunywa itabi kugeza izuba rirenze.
Igisibo cya Ramadhan ni imwe mu nkingi eshanu Islamu igenderaho, ari zo kwemera Imana Imwe Allah na Mohammed nk’umuhanuzi wayo, Gusenga inshuro eshanu ku munsi, gufasha abakene, gufunga ukwezi kwa Ramadhan ndetse no gukora byibura rimwe mu buzima urugendo rutagatifu I Maka.