• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi bo muri Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda gahunda zo kurwanya ruswa

Abayobozi bo muri Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda gahunda zo kurwanya ruswa

Editorial 10 Nov 2016 Mu Mahanga

Abayobozi babiri bavuye mu kigo kirwanya ruswa mu nzego za Leta muri Malawi cyitwa “Office of Public Officers Declarations”, basuye Polisi y’u Rwanda ku italiki 9 Ugushyingo, akaba ari hamwe mu ho barimo gusura mu rugendo shuri barimo rwo kwiga uko u Rwanda rwashoboye kugera kuri gahunda zo kurwanya ruswa.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, komiseri ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’ibigenga umurimo muri Polisi y’u Rwanda wabakiriye ari kumwe na ACP Celestin Twahirwa ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage, yabasobanuriye byimbitse ku ruhare n’ingamba bya Polisi y’u Rwanda mu gukumira no guhashya magendu na ruswa.

ACP Mbonyumuvunyi yagize ati:”Ruswa ifatwa nk’umwanzi w’amategeko n’imbogamizi yo kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abantu n’iterambere kuko isenya isenya inzego za Leta n’izigenga; niyo mpamvu kuyirwanya biri muri gahunda ya Leta kandi bishyigikiwe cyane n’abaturage.”

Yavuze ko yigaragaza mu buryo bw’amafaranga, impano, igitsina n’ibindi bitangwa bitandukanye.Ibi byose yavuze ko biganisha ku gutakarizwa icyizere n’abaturage ndetse no gutesha agaciro imirimo ikorwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Polisi y’u Rwanda kuri ruswa

Yasobanuye ko, nk’imwe mu ntwaro Polisi y’u Rwanda ikoresha mu byo ikora, yashyizeho ishami rirwanya ruswa kandi ikora ubukangurambaga ku bufatanye n’izindi nzego za Leta n’izigenga mu rwego rwo kuyirwanya.

Aha yagize ati:”Umupolisi wese ufatiwe mu makosa ya ruswa ahanwa hakurikijwe ibyo yakoze birimo no kwirukanwa ku mirimo ye, kuko nta mbabazi ku wo ari we wese wayifatiwemo hatitawe ku rwego rw’akazi ariho.”

Yavuzeko, ku nkunga y’abaturage biciye mu bukangurambaga bahabwa bwo kuyirwanya, bashyiriweho imirongo itishyurwa batangiraho amakuru : 997 ku bikorwa bya ruswa; 3511 babonye aho umupolisi akora amakosa, hari imbuga nkoranyambaga nka twitter, facebook, gutanga amakuru kuri murandasi,..bakaba barafashije cyane mu bikorwa bya Polisi biyirwanya biciye mu gusangira amakuru.

ACP Twahirwa asanga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigabanya uguhura hagati y’abiyandikisha ndetse n’abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi yongeraho ko ishyirwaho ry’umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi, ubugenzuzi bukorwa muri Polisi y’u Rwanda n’amahugurwa ahabwa abapolisi ku myitwarire ngengamikorere bituma basohoza inshingano zabo neza.

Umuyobozi w’Ikigo kirwanya ruswa mu nzego za Leta muri Malawi, Christopher Tukura, yavuze ko basanze hari byinshi iki Kigo akuriye kimaze imyaka ibiri cyakwigira ku Rwanda byatuma banoza gahunda n’ibikorwa byabo byo kurwanya ruswa.

Tukura yagize ati:” Mu biganiro twagiranye na Banki y’isi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’Ubushakashatsi twakoze twifashishije ikoranabuhanga rya murandasi, twasanze U Rwanda rwarateye imbere cyane mu kurwanya ruswa. Raporo zitandukanye z’Imiryango Mpuzamahanga zishyira U Rwanda mu bihugu birangwamo ruswa nke.”

Yagize kandi ati:”Turi hano nk’igihugu cy’inshuti ariko na none nk’Abanyafurika kugira ngo twigire ku byo mukora n’uko mubikora. Twasuye Ibiro by’Umuvunyi Mukuru, kandi batubwiye ko kurwanya ruswa bitakorwa n’urwego rumwe rw’ubuyobozi. Gusura Polisi y’u Rwanda bigamije kwigira ku kuntu irwanya iki cyaha nk’urwego rw’umutekano.”

Yarangije agira ati:” Twatangajwe n’ubufatanye hagati y’inzego mu kurwanya ruswa hagamijwe kugera ku musaruro; ndetse n’ingamba zafashwe imbere muri Polisi mu gufata abapolisi irangwaho.”

-4620.jpg

Polisi y’u Rwanda ikaba yaragiranye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi, umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency Rwanda, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu turere twose tw’igihugu, nk’uburyo bwo guha imbaraga gahunda yo kurwanya ruswa.

NRP

2016-11-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Editorial 08 Jan 2025
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Editorial 06 Oct 2016
Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni

Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni

Editorial 06 Jan 2019
Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 10 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza
IMIKINO

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Editorial 06 Jun 2018
Miss Uwase Honorine ’IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ’Miss Earth 2017’
SHOWBIZ

Miss Uwase Honorine ’IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ’Miss Earth 2017’

Editorial 15 Oct 2017
Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Editorial 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru