Abayobozi babiri bavuye mu kigo kirwanya ruswa mu nzego za Leta muri Malawi cyitwa “Office of Public Officers Declarations”, basuye Polisi y’u Rwanda ku italiki 9 Ugushyingo, akaba ari hamwe mu ho barimo gusura mu rugendo shuri barimo rwo kwiga uko u Rwanda rwashoboye kugera kuri gahunda zo kurwanya ruswa.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, komiseri ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’ibigenga umurimo muri Polisi y’u Rwanda wabakiriye ari kumwe na ACP Celestin Twahirwa ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage, yabasobanuriye byimbitse ku ruhare n’ingamba bya Polisi y’u Rwanda mu gukumira no guhashya magendu na ruswa.
ACP Mbonyumuvunyi yagize ati:”Ruswa ifatwa nk’umwanzi w’amategeko n’imbogamizi yo kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abantu n’iterambere kuko isenya isenya inzego za Leta n’izigenga; niyo mpamvu kuyirwanya biri muri gahunda ya Leta kandi bishyigikiwe cyane n’abaturage.”
Yavuze ko yigaragaza mu buryo bw’amafaranga, impano, igitsina n’ibindi bitangwa bitandukanye.Ibi byose yavuze ko biganisha ku gutakarizwa icyizere n’abaturage ndetse no gutesha agaciro imirimo ikorwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Polisi y’u Rwanda kuri ruswa
Yasobanuye ko, nk’imwe mu ntwaro Polisi y’u Rwanda ikoresha mu byo ikora, yashyizeho ishami rirwanya ruswa kandi ikora ubukangurambaga ku bufatanye n’izindi nzego za Leta n’izigenga mu rwego rwo kuyirwanya.
Aha yagize ati:”Umupolisi wese ufatiwe mu makosa ya ruswa ahanwa hakurikijwe ibyo yakoze birimo no kwirukanwa ku mirimo ye, kuko nta mbabazi ku wo ari we wese wayifatiwemo hatitawe ku rwego rw’akazi ariho.”
Yavuzeko, ku nkunga y’abaturage biciye mu bukangurambaga bahabwa bwo kuyirwanya, bashyiriweho imirongo itishyurwa batangiraho amakuru : 997 ku bikorwa bya ruswa; 3511 babonye aho umupolisi akora amakosa, hari imbuga nkoranyambaga nka twitter, facebook, gutanga amakuru kuri murandasi,..bakaba barafashije cyane mu bikorwa bya Polisi biyirwanya biciye mu gusangira amakuru.
ACP Twahirwa asanga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigabanya uguhura hagati y’abiyandikisha ndetse n’abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi yongeraho ko ishyirwaho ry’umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi, ubugenzuzi bukorwa muri Polisi y’u Rwanda n’amahugurwa ahabwa abapolisi ku myitwarire ngengamikorere bituma basohoza inshingano zabo neza.
Umuyobozi w’Ikigo kirwanya ruswa mu nzego za Leta muri Malawi, Christopher Tukura, yavuze ko basanze hari byinshi iki Kigo akuriye kimaze imyaka ibiri cyakwigira ku Rwanda byatuma banoza gahunda n’ibikorwa byabo byo kurwanya ruswa.
Tukura yagize ati:” Mu biganiro twagiranye na Banki y’isi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’Ubushakashatsi twakoze twifashishije ikoranabuhanga rya murandasi, twasanze U Rwanda rwarateye imbere cyane mu kurwanya ruswa. Raporo zitandukanye z’Imiryango Mpuzamahanga zishyira U Rwanda mu bihugu birangwamo ruswa nke.”
Yagize kandi ati:”Turi hano nk’igihugu cy’inshuti ariko na none nk’Abanyafurika kugira ngo twigire ku byo mukora n’uko mubikora. Twasuye Ibiro by’Umuvunyi Mukuru, kandi batubwiye ko kurwanya ruswa bitakorwa n’urwego rumwe rw’ubuyobozi. Gusura Polisi y’u Rwanda bigamije kwigira ku kuntu irwanya iki cyaha nk’urwego rw’umutekano.”
Yarangije agira ati:” Twatangajwe n’ubufatanye hagati y’inzego mu kurwanya ruswa hagamijwe kugera ku musaruro; ndetse n’ingamba zafashwe imbere muri Polisi mu gufata abapolisi irangwaho.”
Polisi y’u Rwanda ikaba yaragiranye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi, umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency Rwanda, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu turere twose tw’igihugu, nk’uburyo bwo guha imbaraga gahunda yo kurwanya ruswa.
NRP