Tariki ya 17 Mata uyu mwaka ni bwo RwandAir yatangiye ingendo zayo zerekeza i Kinshasa, aho yakiranwe ibyishimo bikomeye.
Perezida Paul Kagame avuga ko kuri ubu umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo uhagaze neza, aho ashimangira ko kuva aho Perezida Felix Tshisekedi agiriye ku butegetsi hari byinshi byiza bimaze gukorwa.
Bikubiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa TAZ, umunyamakuru yamubajije niba nyuma y’aho yitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi, niba bizatuma umubano w’ibihugu byombi uzarushaho gutera imbere.
Perezida Kagame yavuze ko hari ibimaze gukorwa bishimishije, aho yatanze urugero rwa Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir kuri ubu ikorera ingendo zihuza Kigali na Kinshasa, ikintu avuga ko ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwari bwaranze.
Yagize ati “Nk’urugero, twasabye Perezida Kabila ko isosiyete yacu ya RwandAir yazajya ikora ingendo ziva i Kigali zijya Kinshasa, ariko yarabyanze. Ntabwo nigeze menya impamvu yabyo. Byari ibya politiki. Ku butegetsi bya Tshisekedi, bemeye izo ngendo z’indege. Ubu abayikoresha ni benshi cyane. Buri gihe indege ihora yuzuye, ku buryo tudafite izihagije. Icyo ni ikerekana ikintu kiza. Ubu turi gutegura ubufatanye mu by’umutekano ku buryo twarwanya abahungabanya umutekano w’ibihugu byacu baciye ku mipaka yacu.”
Mu minsi ishize Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yasabye kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame akaba yavuze ko ashyigikiye icyo gitekerezo, aho asanga byagira akamaro gakomeye.
Yagize ati “Ndatekereza ko ari ikintu kiza. Igihe igihugu cyo muri Afurika gisabye kujya mu muryango nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntekereza ko ari ikintu twakwishimira, kuko ari inyungu tuba tugize nk’igihugu ndetse n’akarere muri rusange.”
Perezida Kagame yanabajijwe ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi, avuga ko iyo ikibazo gihari hatabura kuba ingaruka haba mu bukungu no mu bucuruzi ndetse n’ahandi.
Avuga ko ibibazo ntaho bitaba ku isi hose, ariko biza bikagera bikanarangira.
Yashimangiye ko byose biterwa na Leta ya Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse ikanafunga, ikanabahohotera bikabije.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose bukagaragariza Leta Uganda ibyo bibazo ariko ntigire icyo ibikoraho.