• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Editorial 17 Nov 2018 ITOHOZA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCG Dan Munyuza, yavuze ko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza, ko abashaka kuwuhungabanya barota kuko ntaho bamenera.

Yabivugiye mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018.

Yavuze ko mu gihugu hose umutekano umeze neza, abaturage bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro kandi mu mutekano usesuye. Icyakora yavuze ko hari abarota guhungabanya umutekano ariko izo ari inzozi badateze gukabya.

Yagize ati “Turizeza n’abandi baba bafite gahunda zitari nziza zo gushaka guhungabanya umutekano ko twiteguye neza ku buryo icyo cyifuzo cyabo batazakigeraho”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abarota guhungabanya umutekano barwanira mu bitangazamakuru byo kuri internet “usanga ari urusaku” kandi ngo ntawabuza umuntu gusakuza.

Ati “Abifuza guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu muri iyi minsi aho bari turahazi icyo batekereza turakizi nabizeza mwese ko ntawashobora guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ngo abigereho ubungubu.’’

Yakomeje avuga ko iyo ukurikiranye ku mbuga nkoranyambuga abatifuriza u Rwanda umutekano bakoresha wakwibaza ko byacitse nta mutekano uri mu Rwanda, ariko ngo ni intambara barwanira kuri internet.

Abo bafite ibyifuzo byo guhunganya umutekano “Ni urusaku gusa n’ibindi wakwita ko ari inzozi. Umuntu ntiwamubuza kurota ku manywa cyangwa aryamye, ntiwababuza kumva ko ibyo barose byabaye. Bararota ntacyo bashobora kugeraho ibyo byo turabizi neza. Umutekano wifashe neza n’ingamba zirahari.’’

Yakomeje avuga ko abo barota bahungabanya umutekano bakwiye kuza bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu kugirango gikomeze gitere imbere.

Uyu muyobozi yakomeje asaba itangazamakuru ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo : ibiyobyabwenge,guhohotera abana n’abagore, ruswa ,forode, kurwanya abasambanya abana n’ibindi.

CP. George Rumanzi watanze ikiganiro ku ishusho y’uko umutekano w’igihugu uhagaze muri rusange, yavuze ko kugirango urusheho kubungwabungwa hakenewe uruhare rwa buri muturarwanda kandi ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.

CP Rumanzi yavuze ko u Rwanda rufite umutekano usesuye kandi ugira ingaruka nziza ku rwego mpuzamahanga, ashingiye ku mahugurwa, inama ndetse n’ibikorwa mpuzamahanga bibera mu Rwanda.

Ati “Umutekano mu gihugu cyacu umeze neza, abantu bafite umutekano mu mpande z’igihugu cyacu zose nta hantu hatagendwa cyangwa hafite ibibazo by’umwihariko by’umutekano.”

Yavuze no ku kibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari na byo mbarutso y’ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura n’ibindi.

Mu bindi bibazo buhungabanya umutekano byagaragajwe harimo ubucuruzi bwa magendu, ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe hamwe n’ubwambuzi bushukana.

Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston, yibukije abitabiriye ibi biganiro ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano ya buri wese.

Yagize ati “ Umwenegihugu wese afite inshingano zo gukumira no kurwanya ibyaha utabyubahirije abihanirwa n’amategeko, turifuza iterambere rirambye rigendana no kubaka Igihugu kitarangwamo ibyaha.”

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu Ugushyingo abantu bagera kuri 437 bahitanywe n’impanuka mu gihe abagera kuri 662 bakomeretse, izi mpanuka ahanini zigaragara mu mpera z’icyumweru akenshi zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije, uburangare ndetse n’ubusinzi bukabije.

2018-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ese ibyo  DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Ese ibyo DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Editorial 22 Dec 2016
Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Editorial 29 Jun 2021
Uburiganya : Mpayimana Philippe  yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

Editorial 27 May 2017
Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Editorial 30 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira
Amakuru

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Editorial 23 Apr 2022
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye
Amakuru

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Editorial 15 Sep 2023
Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Amakuru

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Editorial 13 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru