Amakuru aturuka ahizewe, aravuga ko abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice bibiri bapfa ibisahurano basahuye muri Nyaruguru.
Aya makuru avuga ko igice kimwe kiyobowe n’uwitwa Hamada Habimana ufatanije na Calixte Sankara cyasigaranye FLN naho ikindi gice cya kabiri kiyise AKANYUNDO kiyobowe na Munyemana wihaye ipeti rya Lt.Col, nyirabayazana n’ibisahurano byasahuwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru, bananiwe kugabana ubwo bageraga mu Burundi.
Mwibuke ko mu ijoro ryo kuwa 20 Kamena 2018, abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Murenge wa Nyabimata akagali ka Nyabimata Umudugudu wa Rwerere mu Karere ka Nyaruguru bica abantu babili, bakomeretsa abantu benshi barimo na Gitifu w’uyu murenge Nsengiyumva Vincent, aba Bakaba banateye kuri santeri y’ubucuruzi ya Rumenero bakahasahura zimwe muri butike z’ubucuruzi zihari. Basahuye ibiribwa Ihene, Intama n’Ibiribwa. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwemeza ko aba bateye ari abajuru bari baje kwiba abaturage.
Aba bajura nkuko byemezwa n’inzego z’Ubuyobozi, bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, aho batwaye ibyo basahuye binjira mu ishyamba rya Nyungwe, basahura ibintu birimo imyenda, ibyo kurya n’amatungo magufi, basahuye abaturage imitungo itandukanye, bahita binjira mu ishyamba rya Nyungwe.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagabye igitero cyo gusahura abaturage mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu Burundi, bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe riri hagati y’ibihugu byombi, ari na yo nzira baciye basubira mu gihugu cyabo.
Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko banashimuse bamwe mu baturage ngo babatwaze ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.
Yakomeje igira iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”
Polisi y’u Rwanda yavuze ko inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage bakabahumuriza.
Yakomeje igira iti “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru kugira ngo abo bagizi ba nabi bamenyekane.”
Tariki ya 15 Nyakanga 2018, FLN yigambye ubu bujura mu itangazo ryashyizweho umukono na Nsabimana Calixte Sankara wiyise major ndetse avuga ko ryasinyiwe muri Nyaruguru.
Nyuma y’ubu bujura , abiyise AKANYUNDO bigumuye kuri FLN kubera kutumvikana baherutse kwamagana Sankara bati yiyitiriye ubujura bwo kwiba imyaka i Nyabimata ati turamwiyamye. Ibyo aribyo byose niba koko baracitsemo ibice kubera kutumvikana, bakaba barashwanye aba bose ikibahuje ni indanini , ubujura n’ubwicanyi kuko ni abana n’abazukuru ba FDLR yasize ihekuye u Rwanda.
Hari itangazo Rushyashya yashoboye kubona ryasohokeye i Masisi kuri uyu wa 28/5/2018, ryasinywe n’uwiyise Gaseni Jean Pierre riragira riti : None kuwa 25 Kanama 2018,Twebwe bamwe bari mu ngabo za FLN tumaze kubona ishyaka CNRD ryacu ryaratandukiriye,umurongo twari twihaye igihe twitandukanyaga na FDLR/FOCA,tumaze kubona izina ryacu rimaze kugirwa ubucuruzi nuwiyise Major Sankara avuga ko ariwe Muvugizi wacu kandi commandment militaire yacu itaramuhaye izo nshingano, tumaze kubona izina ry’igisilikare cyacu ritangiye kwangizwa naba Rusahurira munduru bagamije kwiyererutswa kumpunzi bazishakamo indonke zimisanzu nubundi bufasha ngo zifashe FLN, tuboneyeho kubamenyeshako ingabo za FLN duhakanye kumugaragaro kontantambara twakoze yogusahura imyaka yabaturage no gutwika imodoka zabasivili,ni muri urwo rwego kandi tubamenyeshako ibivugwa na Sankara kungabo za FLN atari FLN yabitumye abikora kunyungu ze.
Ese niba koko FLN, ivuga ko iri i Masisi, Sankara akavuga muri Nyungwe ukuri kuri ? ikindi bamwe barahakana abandi bakemeza i gitero muri Nyaruguru, nkuko Sankara yabishyize mu matangazo , ese ibi ntibihagije ngo buriwese abone ukuri kubivugwa na Sankara, ubeshya ko ari mu nyungwe, ese ntibihagije ngo buri wese abone ko aba bantu ari abajura, atari ingabo nkuko babivuga kuko n’ubundi niba banariho n’ubwo twebwe tutabyemera, ikibahuza ni indanini, ubwicanyi n’ubusahuzi nkuko babikoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bicaga barangiza bagasahura bagera hirya bagasubiranamo bapfa ibyo bisahurano. Imanza zirahari za Gacaca zigaragaza uko bishe n’uko basahuye abo bishe.
Birazwi neza ko ibi bisahurano aribyo byabaye nyirabayazana wo gucikamo ibice muri FLN, amakuru Rushyashya yatohoje avuga ko ubwo bageraga mu gihugu cy’u Burundi, aba bajura bananiwe kugabana ibisahurano, bitera amakimbirane hafi kurasana, aya makuru akavuga ko bananiwe kumvikana, hitabazwa abarundi biba iby’ubusa kugeza aho bibaviriyemo gucikamo ibice 2, ndetse bivugwa ko iki kibazo aricyo cyaviriyemo Nsabimana Calixte Sankara wari umuvugizi wa FLN, umaze hafi ukwezi atakivuga, yaraburiwe irengero kuko ubu FLN iravugirwa n’umuvugizi wungirije ariwe Robert Rebero.
Ibi ariko ntagitangaza kirimo kuko abenshi muri aba ari abana ba FDLR, yasize ihekuye u Rwanda, FDLR izwiho kwica, kwiba no gusahura nkuko izi nterahamwe zanabikoze muri 94 mu Rwanda no muri Congo, aho baryaga inka z’abatutsi bagasubiranamo bakarasana.
Ubujura bwa Nsabimana Calixte Sankara si ubwa none kuko mu kiganiro Rushyashya yagiranye na Rangira Adrien mwene se wabo na Sankara, avuga ko Calixte ajya guhunga yagiye asahuye ibikoresho byose bya Restaurant Tam Tam yari iya mwene wabo Rangira, ibyo bikoresho birimo ama frigo, television flate scline , ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi…yiba ndetse n’uwayikodeshaga witwa Habimana Kizito n’umugore we Uwonkunda Clementine, bari bamugize manager agera kuri Milions3, [ 3.000.000], ninayo yahunze kuko dosiye ye n’ubu iri muri CID [ RIB ] ya Polisi , baracyamushakisha.
Abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda hafi ya bose bafite amadosiye y’ubujura, muribuka dosiye ya Theogene Rudasingwa wari ushinzwe kugura ibikoresho bya Siporo n’ibyo mu gikoni muri Perezidanse, byose yagiye abyibye, ndetse bimwe akajya abicisha mu gisenge byananiwe guca mu muryango, yaje gufatwa arafungwa, ariko Perezida Kagame aza kumubabarira. Hari n’abandi benshi nkawe Perezida Kagame yagiye yizera ariko bakamunanira, bakamuhemukira, Hari n’abandi tutavuze amazina tugikoraho itohoza bakekwaho ubujura bwahombeje BRD, n’ubu ikaba icumbagira. Iyi nkuru tuzayibagezaho neza mu minsi iri imbere.
KATSIBWENENE
Haaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!! basahuye bank nyaruguru se? ubu kweri bashwanye kubera ibishyimbo byera Nyaruguru? yewe NZABANDORA NI MWENE SERWAKIRA
RUGENDO
MUMBWIRE KOKO RUSHYASHYA nabanditsi bawe iyo
mwandika inkuru mubanza kureba ibyo mwandi avant yuko bisohoka???
ngo abuzukuru binterahamwe!!!!!mushaka kugarura umwiryane murwanda????
nukuvuga abana bafite base bafungiye joneside yakorewe abatutsi nabo ninterahamwe??
ibyo mwandika muracamo abanyarwanda mo kabiri !!!!mwajyiye mutwandikira ibyiza byu Rwanda aho kwandika amateshwa atandukanya abanyarwanda!!MWABUZE UBUNDI BURYO MWAKWANDIKA AHO KWANDIKA ABUZUKURU BINTERAHAMWE BAHEKUYE URWANDA!!
RWARAKABIJE KO ARIWE WASHINZE UWO MUTWE WA FDLR KO NTACYO MUMWANDIKAHO NABO BA GATSINZI!!!!!nukuvugako abafite ababo bafungiye gereza bitinde bitebuke bazibona mugatebo kamwe nababo bafunze kuko rushyashya ibafata kimwe!!
Musengimana Jean Claude
Kuki Umuntu Avuga Ukuri Mukamurakarira Kuba Ikinyamakuru Rushyashya Gicukumbura Kikatujyezaho Amakuru Meza Nkaya Atwereka Neza Ukuri Kubiyita Ingabo Kd Arabajura Bindanini (Ibisambo Gusa) Abatiha Agaciro Nka Sankara Ukomeje Gutesha Abantu Umutwe Gusa Wowe Ubabaje Nirijambo Ko Ari Abuzukuru Ba FDRR Bitweretseko Urinyuma Ya Sankara Ariko Muribeshya Umugambi Wanyu Ntimuzawugeraho Murashaka Gusenya Ibyotwubatse Ariko Muribeshya Na Sankara Abyumve. Ubu Abanyarwanda Twari Tumaze Kwiyubaka Nyuma Yuko Interahamwe Zirusenye Twari Tumaze Kugera Heza None Inda Nini Ya Sankara Nagatsikoke Ntikifuza Ko Twatezimbere Urwatubyaye. Ahubwose Ayo Mafaranga Bapfushubusa Bayazanye Tukayubakisha Igihugu
%
Yewe Nanjye Ndasetsa Ayomafarangase Barayafite,
Baba Bayafite Bagasahura Abaturage? Yewe Nabo Ntibihagije Babanze Bihaze, Reka Mbwire Sankara Nimba Arinzara Imutera Guhemukira Urwamubyaye Yaje Mumahoro Tukamuha Ibyokurya Ko Urwanda Ntacyo Tubuze Dore amail yanjye naza azambwire muhe ibyokurya ariko arekeguta ibitabapfu
Bongwa Beatrice
Iyi nyandiko ntaho iduhishe! Umuhutu uvuze nabi ubutegetsi buriho aba umujenosideri naho umututsi bavugako yahunze yibye. Ariko se noneho abantu nka Sankara – umututsi wiciwe muri 1994 – aritwa umwana cyanga umwuzukuru wa FDLR yasize ihekuye u Rwanda!!! Uvugwa kuba yaranditse ibi ntabwo yari mu Rwanda muri 1994 ariko niwe umenya abishe n’abicwaga. Muri make iyi nyandiko iratera abantu kwemera ibyo Sankara avyga. Tureke gukomeza guca abanyarwanda mo ibice kubera inda nini kutemera ukuri. Nkurikije abantu bafungwa, bahunga, abicwa n’ababurirwa irengero dufite ibibazo mu gihugu. Kuki tutakwigira hamwe uko ibibazo byakemuka maze abarwanya ubutegetsi bakabura ibyo bitwaza?
MAOMBI jOHN
MURABESHYA