Babinyujije mu muzindaro wabo, Kitty Kurth ukorera ikinyamakuru cyo muri Amerika, The New York Times, umuryango wa Rusesabagina wasohoye ikinyoma ko ngo muri gereza ya Mageragere afungiyemo, Paul Rusesabagina atagihabwa amafunguro, amazi yo kunywa n’imiti, hagamijwe kumwica urubozo. Abasomye iyo nkuru basetse baratemba, bibaza ukuntu uwo musaza utarya ntanywe, yarwara ntavurwe, akomeza kubaho, akabona n’imbaraga zo guhamagara muri Amerika avuga ko umudari ugiye kumunangura.
Ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere bwahise butangaza ko Rusesabagina afashwe neza, akaba ahabwa amafunguro n’amazi bihagije nk’abandi bafungwa, ndetse yemererwa kubonana n’umuganga we igihe cyose abyifuje, ari nawe umuha imiti. Ubwo buyobozi bwasobanuye ko Rusesabagina asangiye icyumba n’abandi bantu, kuko yanze kuba mu cyumba yari yaragenewe avuga ko ari mu kato. Wakwibaza rero ukuntu abo bafunganywe bahabwa amafunguro, Rusesabagina agahezwa ku meza!
Akamaramaza ni ukubona igitangazamakuru gikomeye na The New York Times kigwa mu mutego nk’uyu , kigatangaza ibintu kidafitiye gihamya. Nta gitangaza kirimo ariko kuko uyu Kitty Kurth yiyemeje kuba umuvugizi wa Rusesabagina, yirengagije ukuri kw’ibyaha inshuti ye magara ikurikiranyweho.
Uru ni ikinamico y’urukurikiranye ry’abo kwa Rusesabagina, kuko batirenza umunsi badahurutuye ikinyoma kitagira shinge na rugero. Babanje kuvuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda ku ngufu, bakubita igihwereye kuko Constantin Niyomwungeri yasobanuriye isi yose uko Rusesabagina yizanye mu Rwanda. Bidateye kabiri, bati Rusesabagina yimwe abazamwunganira n’amategeko, kandi afite abanyamategeko we ubwe yihitiyemo. Ntibashirwa, bati Rusesabagina wacu yakorewe ihoterwa muri gereza, kandi atarigeze abibwira baba abacamanza, baba abanyamakuru n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bamusuye.
Uku guhora bahimba ko afashwe nabi, ni ukugira ngo amahanga asakuze bityo afungurwe, Ni ugupfunda imitwe gusa ariko, kuko byanze bikunze azaryozwa amabi yakoreye Abanyarwanda Inama Rushyashya yamugira, ni ukuva mu matakirangoyi n’imiteto iteye ishozi,ahubwo agatuza, agategereza imyanzuro y’urubanza rwe,kandi akazayakira uko izaba imeze kose, kuko ariwe wishoye mu byaha byatumye yibona i Mageragere.