Kuva Rusesabagina yashyikirizwa ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha birimo kurema no kuyobora umutwe w’iterabwoba, ntiwabara inshuro we n’abamushyigikiye bamaze guhuzagurika mu mvugo.
Barabanje bati “Rusesabagina yarashimuswe, nyir’ubwite yibwirira ibitangazamakuru, bisanzwe binamwamwamaza ko yibeshye indege, aho kujya mu yagombaga kumujyana I Bujumbura, yurira imuzana mu Rwanda.Uretse n’ibi kandi, mu matakirangoyi birirwamo, nta kimenyetso na kimwe baragaragaza, ngo berekane badategwa aho uRwanda rwaba rwaramushimutiye, uko byakozwe, n’ amazina y’abamushimuse”.
Barongera bati abunganira Rusesabagina mu mategeko ntitubemera kuko ari abo yahawe ku gahato. Itangazamakuru ntiribajije nyir’ubwite ati ninjye wabihitiyemo, kandi kugeza ubu barakora akazi neza.Ejobundi Rusesabagina ati simburanira mu Rwanda kuko ndi Umubiligi. Abasesenguzi bati ko uvuga ko uri umubiligi se, politiki z’uRwanda uzizamo nk’umukoloni?!
Igisekeje kurusha ibindi ariko, abavoka ngo bazobereye mu mategeko mpuzamahanga baradutse bati tukaregera Urukiko rw’Umuryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba(EACJ).
Nonese ko Rusisibiranya wanyu avuga ko ari Umubiligi, uru rukiko rukaba ruburanisha gusa imanza z’abaturage bo muri bihugu bigize uyu muryango, uBubiligi bwaje kuba umunyamuryango wa East African Community ryari? Uretse ko uru rukiko rutanasimbura inkiko zo mu bihugu bigize uyu muryango, uRwanda rufite ubutabera bwubashywe ku rwego mpuzamahanga, ari nayo mpamvu rwirirwa rwakira rukanaburanisha abanyabyaha bafatiwe mu bihugu birimo n’ibyakataje mu bucamanza nka Amerika, Canada, Norvège n’ibindi byinshi.
Uku guhuzagurika kwa Rusesabagina n’abamushyigikiye kurumvikana ariko, kuko batazi uko bazaburana bahakana ibyaha we ubwe yiyemereye, haba atarafatwa, haba na nyuma y’aho gashyiga imushyiguriye. Ni hahandi ariko, kwaba ari ugucanganyikirwa, kwaba ari uguhimbahimba impavu zo gutinza urubanza, amaherezo ruzaba kandi abo yahemukiye bazahabwa ubutabera.