Kuri uyu wa mbere taliki 12 ugushyingo, Ministiri Lindiwe Sisulu ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Africa y’epfo yatangaje ko akazi gakomeje ko kugarura umubano mwiza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ko nyuma yaho Aba Perezida bombi bahaye akazi ba ministiri b’ububanyi n’amahanga ko gukora ibishoboka byose umubano hagati y’ibihugu byombi ugasubira k’umurongo, akazi gakomeje.
Muri Werurwe 2018, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri.
Perezida Ramaphosa yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, igomba gusinyirwamo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda nyuma yo gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo mu kwezi gushize, asimbuye Jacob Zuma wahatiwe kwegura, akaba yarageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Mu kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Centre, Andrew Mwenda yabajije Perezida Ramaphosa icyo atekereza ku kibazo cy’abantu bagorwa no kugera muri Afurika y’Epfo, mu gihe uyu mugabane uhanganye n’ikibazo cyo kwishyira hamwe no gushyiraho isoko rimwe.
Ramaphosa mu ijwi rituje yagize ati “Ikibazo cya viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, mugifate nk’icyamaze gukemuka!”
Ni ijambo ryahise ryakirizwa urwamo rw’ibyishimo, bamwe bakoma akaruru abandi batanga amashyi y’urufaya, bitewe n’igihe iki kibazo cyari kimaze kandi kiremereye Abanyarwanda.
Yakomeje agira ati “Mu kanya naganiraga na Perezida Kagame, twemeranyije ko tugiye gushyira umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda ku rwego rwiza kurushaho, kandi ibibazo twagize bigiye gukemuka, tukaba dufite ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagiye guhita bakurikirana iki kibazo.”
“Barabikoraho batuzanire igisubizo, ubundi njye na Perezida Kagame tubikemure dushyira umukono ku byo aba badamu batuzanira ku meza. Niba mushaka kugira uwo mutera ibuye, azabe muri aba bashiki bacu beza. Bagiye gukemura iki kibazo, mugishyire mu gatebo k’ibyarangije gukemurwa.”
Umubano wabaye mubi gute?
Muri Werurwe 2014 nibwo Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri icyo gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe.
Muri icyo gihe Afurika y’Epfo yanirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.
Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu.
Uyu ahari nk’impunzi ariko akahakorera ibikorwa bya politiki nyamara ubusanzwe bitemewe mu mategeko y’icyo gihugu.
Nyuma y’icyo gihe hagiye hageragezwa ibiganiro hagategerezwa ko byazatanga umusaruro ariko ntibishoboke, ugasanga Abanyafurika y’Epfo boroherwa no kuza mu Rwanda ariko abashka kujyayo bikagorana.
Muricyo kiganiro n’abanyamakuru nibwo Ministiri Lindiwe Sisulu yatangaje ko yahuye na Kayumba Nyamwasa akamumenyesha ko umubano w’u Rwanda na Africa y’epfo ari ingenzi ku bihugu byombi ariko kandi Ministiri yanagarutse mu kiganiro n’itangazamakuru ku bikorwa bya Kayumba leta y’u Rwanda ihora ivuga ko bibangamiye umutekano wayo, avuga ko atari impamvu nyamukuru mu biganiro byo kongera gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku buyobozi Jacob Zuma wahatiwe kwegura n’ubu agikurikiranyweho ibyaha bya ruswa, ibihugu byombi byagerageje kuganira ariko ntihagira umuti uboneka.
Karomba Roge
None ko mutatubwiye ukuntu uyu Ministri wububanyi na amahanga wa Africa Yepfo Lindiwe Sisulu asaba ko Goverment yu U Rwanda ishyikirana n ‘ishyaka ya Kayumba Nyamwasa RNC ?
Ibi biratangazwa nibinyamakuru byinshi kandi na Ministri Lindiwe yabivuze kuli za Media zitandukanye.
Clarisse Nunu
Yego Roge… ibi natwe twabyumvise aliko nta kintu kili muli iyi nkuru yatangajwe na RUSHYASHYA… babitarutse kandi alicyo kintu kili kuvugwa cyane.. Reka mujye muduha amakuru yose adafifitse .. dore ko dukunda gusoma inkuru zanyu.