Kuva Col. Patrick Karegeya yahitanwa na maraya imutsinze muri Hotel, ku italiki ya 31 Ukuboza 2013 ariko umurambo we uboneka ku italiki ya 1 Mutarama 2014 muri Hotel MichelAngelo yo mu mujyi wa Jonnesbourg muri Afrika, ishyaka rye RNC yari afatiye runini ryahise ricika intege ndetse bamwe mu bayoboke baryo bacikamo ibice abandi baratatana kuburyo kuri ubu bameze nk’ingabo zitagira umutware ninama ziba zikabura ubwitabire kubera guhuzagurika .
Abakurikirana ibya RNC, bavuga ko isigaye ku izina gusa ndetse n’abayoboke baryo bameza ko imeze nka rwa rurondwe rwasigaye k’uruhu inka yarariwe kera, ejo bundi muri UK. habereye igisa n’inama ariko habura ubwitabire. Uwahaye amakuru rushyashya yavuze ko iyi nama yari igamije kureba uko Kayumba Nyamwasa yavanwa muri Afrika y’Epfo akaba yajya gutura Entebbe muri Uganda mu nyubako umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamugeneye iri hafi y’ingoro ye.
Ikindi ngo kwari ugeterateranya amafaranga yo kureba uko hakoherezwa intumwa za RNC zakwinjirira ibihugu bigize Francophonie mu rwego rwo kubirizamo Kandidature ya Louise Mushikiwabo kubuyobozi bwa OIF.Ariko mu byukuri ngo habonetse amafaranga make cyane atagura na ticket y’indege y’umuntu umwe yamugeza ahazabera amatora mu Mujyi wa Everan, Umurwa mukuru wa Armenia.
Uyu mugambi mubisha RNC iwushyigikiwemo na bamwe mu bayobozi b’Ubufaransa nka Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997, ibihe bikomeye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uganda ikaba ku isonga mu batibifuza ko Louise Mushikiwabo yatorerwa kuyobora Francophonie kuko yaba intambwe u Rwanda rwaba ruteye muri Politiki mpuzamahanga kandi ikaba imwe mu mpamvu zatuma ikibazo cy’indege ya Habyarimana cyabaye iturufu y’abagize uruhare mu ihanurwa ryayo bahora bakangisha u Rwanda cyaba kirimo kujya kwiherezo.
Bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa batifuza ko Louise Mushikiwabo yayobora OIF ni abagize uruhare kandi mu ishyirwaho rya Opération Turquoise mu Rwanda yabayeho kuva kuwa 22 Kamena kugeza kuwa 22 Kanama 1994. Yakurikiranwaga n’akanama karimo Edouard Balladur, Alain Juppé, François Léotard, Bruno Delaye na Général Quesnot. Ako kanama kakoreraga i Paris kaje gufata umwanzuro wo kutambura intwaro Interahamwe no kureka zigakomeza ubwicanyi zakoreraga Abatutsi.
Alain Juppé yatanze itegeko ryo kurinda abagize guverinoma y’abatabazi, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, ndetse kuwa 13 Nyakanga 1994, Général Jean-Claude Lafourcade abimenyesha abamwungirije binyuze mu nyandiko.
Ngabo abakorana n’umunyemari w’umunyarwanda Rujugiro Tribert na Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo gushaka kuburizamo Kandidature ya Mushikiwabo ari nacyo iriya nama yabereye muri UK. yari igamije.
U Rwanda rero kuba rwayobora Francophinie biratuma bamwe mu banzi barwo barara rwantambi kuko intsinzi ya Mushikiwabo yaba ari ugutsindwa kwa abahezanguni b’u Bufaransa bashoye akayabo ko kwica amajwi y’u Rwanda, abo kandi nibabandi bahora bakangisha u Rwanda iperereza ku ndege ya Habyarimana.
Cyiza D.
Lille
Yatorwa atatorwa ni hahandi!!!