Nsengiyumva Pierre wo Murenge wa Rubavu afunze azira kubuza umugore we kwifatanya n’abandi kwibuka amubwira ko nta byo kurya avana mu kujya kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.
Nsengiyumva utuye mu Kagali ka Buhaza ngo usanzwe ugirana amakimbirane n’umugore we, ngo ubwo icyunamo cyatangiraga ku wa 7 nibwo umukecuru baturanye yaje kubwira umugore wa Nsengiyumva ngo bajye mu biganiro Nsengiyumva ngo amubwira ko atagomba kuva mu rugo kuko ibyo biganiro nta byo kurya batanga.
Mu ijoro ribanziriza icyunamo nibwo uyu Nsengiyumva yari yaraye akubise umugore we, ngo ubuyobozi bw’umudugudu bwahise bubatandukanya muri iryo joro kugira ngo hatagira ugirira undi nabi.
Ubuyobozi bw’úmudugudu Nsengiyumva atuyemo buvuga ko n’úbusanzwe atajya yitabira gahunda za Leta, ngo nta nama ndetse n’umuganda ajya akora nk’abandi baturage.
Umugore wa Nsengiyumva akimara kubona ko umugabo we amwimye uburenganzira bwo kujya kwibuka yahise yitabaza inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba IP Jean Damascene Hodali yemeza aya makuru y’ifungwa rya Nsengiyumva gusa ngo iperereza riracyakomeje.
Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko Nsengiyumva nahamwa n’ícyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugeza ku 9.
Source: Izubarirashe